Ibi uyu muhanzi umaze igihe atuye mu Bwongereza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yakomozaga ku rugendo yitegura gukora rwerekeza i Washington DC.
Yagize ati “Nk’umwe mu Banyarwanda bamaze igihe batuye mu mahanga, nagize amahirwe yo kuba umwe mu bakunze kwitabira Rwanda Day. Ni umunsi wabaga udasanzwe kuri njye kuko watumaga menya aho igihugu kigeze mu iterambere n’ubuzima bwa buri munsi bwacyo.”
Kitoko avuga ko uburyohe bwa Rwanda Day buri mu byatumye afata icyemezo cyo kwiyandikisha nubwo atigeze atumirwa nk’umuhanzi.
Ati “Njye nahisemo kwitabira iki gikorwa kuko inshuro zose nagiye nkijyamo nakibonyemo ibyiza byinshi bituma numva ko igihe cyose byankundira ntacyambuza kwitabira.”
Kitoko ariko kandi ku rundi ruhande yaboneyeho umwanya wo gusaba buri Munyarwanda utuye muri Diaspora kwitabira Rwanda Day kuko ari igikorwa cyiza.
Rwanda Day ni umunsi wamenyekanye nk’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu mahanga harimo abahiga, abahakorera imirimo itandukanye n’inshuti zabo ndetse n’abatuye mu Rwanda, aho bahura bakaganirira hamwe, bagafata ingamba zo kubaka u Rwanda.
Ni umunsi ufatwa nk’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga, ukaba ihuriro ryatangiye tariki ya 4 Ukuboza 2010 mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.
Rwanda Day yakomereje Chicago muri Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Londres mu Bwongereza, Toronto muri Canada, Atlanta muri Canada, Dallas muri Amerika, Amsterdam mu Buholandi, San Francisco muri Amerika, Gand mu Bubiligi.
Yaherukaga kuba mu 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Budage ubwo yari yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!