Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yabajijwe n’umunyamakuru aho akomora imbaraga zo kudacika intege, uyu mugore avuga ko imbaraga n’ubutwari ze zishingiye ku mateka ye.
Ati “Biva muri iyi nkuru nyir’izina. Ni inkuru irimo guhunga vuba, kutamenya ibizaba, ariko nanone iri mu bwonko bw’umwana ugiye gukura afite inzozi nyinshi, ibyo yizera cyane… njye kuva kera niyumvagamo icyifuzo cyo kuzaba umukinnyi wa filime. Nakinnye ikinamico ubwo nari mu ishuri ry’Abafaransa mu Rwanda, nyuma nkomereza n’i Bujumbura mu Burundi.”
Yavuze ko Nyina yakundaga ikinamico ndetse akagira ’café littéraire’ i Bujumbura mu Burundi, aho yahuraga n’abasizi n’abahanzi bakungurana ibitekerezo.
Ati “Nahabonaga abahanzi babara inkuru, nkatekereza nti ibi ni byo nshaka gukora. Ariko kugera mu Bufaransa byari indi nkuru rwose, kuko nagezeyo mu bihe bikomeye, kandi hejuru y’ibyo, hari ikibazo cyo kutabona abo wiyumvamo.”
Yemeza ko yagiriye ibihe bitoroshye mu Bufaransa kubera kubura abirabura mu ruganda rwo gukina filime.
Ati “Mu Bufaransa twagezeyo mu bihe bikomeye. Icyo gihe hari ubuke bw’abirabura cyangwa ab’amoko avanze mu buhanzi. Byanteye kongera imbaraga mu byo nifuza kugeraho.”
Sonia yavuze ko Se ari we wamuhaye imbaraga cyane kurusha abandi, gusa akababazwa n’uko uyu munsi atariho.
Ati “Papa yari umuhanzi. Ubu ntakiriho, ariko ni we wampaye imbaraga zo kwizera impano yanjye. Mama we yari umuntu ukunda umwuga ariko ukunda no kureba ibisubizo bifatika aho gutinda ku bitekerezo bitashyizwe mu bikorwa. Yambwiraga ko byaba byiza mbonye impamyabumenyi kugira ngo mbe nizeye ejo hanjye.”
Avuga ko ari se we byari bitandukanye kuko yamubwiraga ko niba ashaka kuzaba umukinnyi wa filime ukomeye, hari igihe bizabaho mu myaka y’ahazaza y’ubuzima.
Agaruka ku bihe byo mu Rwanda no mu Burundi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , yavuze ko afite urwibutso rudasanzwe.
Ati “Afurika kuri njye byose byari ibyishimo kugeza umunsi twahunze.”
Yongeraho ko ibi bihe bifitanye isano n’ibitabo bya Gaël Faye wanditse kuri Jenoside, ndetse ko bari inshuti kuva bakiri bato.
Ati “Gaël Faye twarakuranye, ba papa bari inshuti magara. Ibyo byose byari ubuzima bwiza. Hanyuma haza igihe cy’icuraburindi mu buzima bwacu, aho ndetse nanone cyari igihe kitari cyoroshye, nta telefoni, nta mbuga nkoranyambaga. Nta telefoni nagiraga ngo nyihe inshuti zanjye, bityo ndababura. Icyatumye nongera kubona inshuti zanjye ni irushanwa rya Miss France.”
Sonia yavuze ko kuri ubu yagaragaye muri filime yiswe “Kwibuka”, igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no ku kwiyubaka kw’u Rwanda.
Iyi filimi ivuga ku nkuru y’umukobwa w’umu ‘metis’ uba witwa Léa, ari we ukinwa na Sonia Rolland, akaba umukinnnyi wa Basketball ukinira mu Bufaransa ariko afite ubwenegihugu bw’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Bufaransa.
Uyu mukinnyi bigera aho akarambagizwa n’ikipe y’igihugu ya Basketball y‘u Rwanda kugira ngo ayikinire mu marushanwa mpuzamahanga.
Nyuma y’igihe abisabwe, Léa yemera gukinira u Rwanda akarugenderera akaboneraho kumenya aho igihugu kigeze cyiyubaka no kwihuza n’amateka y’ahahise ubwo aba ashaka kumenya amakuru ya bamwe mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sonia asobanura uyu mukobwa nk’umuntu uba ufite agahinda kenshi ati “Ni umuntu utuje cyane, ufite uburakari n’agahinda. Akora byinshi ngo amenye ukuri.”
Kwibuka ni filime yanditswe na Jonas d’Adesky. Igaragaramo abakinnyi barimo Sonia Rolland mu gihe yakozweho na sosiyete eshatu zikomeye mu gutunganya sinema. Iyi filime biteganyijwe ko izajya hanze muri uyu mwaka.
Sonia Rolland avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite imbaraga n’ubwenge buhambaye, ariko hakenewe gushora imari mu buhanga bw’abahanzi.
Ati “U Rwanda rwubatswe mu buryo budasanzwe kandi rufite urugero rutangaje mu bumwe bw’igihugu. Ni igihugu gifite amahirwe menshi. Niduhabwa ubushobozi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, tuzahishura impano nyinshi kandi Afurika ifite isoko ryagutse kurusha uko benshi babitekereza.”
Sonia Rolland yavuze ko kuri ubu bakirimo gusohora Season ya 6 ya “Tropiques Criminels” yagaragayemo, naho iya 7 igeze kure itunganywa. Yanemeje ko ari gutegura filime nshya ashaka kuzafatira amashusho mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!