00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso kuri Iradukunda Liliane umaze umwaka yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 February 2019 saa 08:32
Yasuwe :

Ku wa 24 Gashyantare 2018, Iradukunda Liliane yinjiye mu mateka yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, asimbuye Iradukunda Elsa wari wararyambaye mu 2017.

Yagaragiwe n’Umunyana Shanitah wabaye Igisonga cya mbere ndetse na Irebe Natacha Ursule wabaye Igisonga cya kabiri cy’uyu mukobwa watunguranye.

Uwo munsi impundu zavuze urwunge ubwo uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda, yari mu bari bahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Iradukunda Liliane upima ibilo 57 akareshya na metero imwe na sentimetero 70, yatowe mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Ni umwe mu bakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 35 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu.

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare Iradukunda yanditse kuri Twitter yiyibutsa ibyishimo yagize ku munsi nk’uwo, ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ati “Wari umugoroba w’amarangamutima ku munsi nk’uyu umwaka ushize! Nambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018. Bwari ubunararibonye bushimishije n’urugendo rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye. Kuba nyampinga w’u Rwanda ntabwo byari inyito ahubwo wari umwanya wo kugira ngo nkorere igihugu.”

Iradukunda aherutse guha ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan waryegukanye mu birori bikomeye byabaye ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Iradukunda Liliane yibutse umunsi yambikiweho ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda
Iradukunda ari kumwe n'ababyeyi be ubwo yari akimara kwambikwa ikamba
Iradukunda yanegukanye ikamba ry'uberwa n'amafoto
Umunyana Shanitah yabaye igisonga cya mbere
Umutoniwase Anastasie yahawe iry'uwakunzwe cyane n'abantu
Uwase Ndahiro Liliane yabaye Nyampinga wabaniye neza abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages