Urugendo rwe muri Miss Rwanda 2019, yarutangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, aza mu bakobwa 10 bayihagarariye.
Byabaye amahirwe ubwo yageraga muri 20 bagiye mu mwiherero n’ubwo atamazemo kabiri kuko nyuma y’icyumweru yabaye uwa mbere wawusohowemo.
Uyu mukobwa wasohowe mu mwiherero ku wa 20 Mutarama, yateje impagarara nyinshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, kubera igicuku yatashye n’imvura imuri ku mutwe.
Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze byinshi ku buzima bwe mu mwiherero, n’icyo ateganya nyuma yo gusezererwa atageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2019.
Yari afite umushinga ujyanye no gukorera ubuvugizi abana b’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.
Ati “Nagombaga kubashakira ubuvugizi mu nzego zitandukanye zirimo izitegamiye kuri Leta, kuba naravuyemo ntabwo bizatuma ntawukomeza kuko natangiye no kubona abaterankunga”.
Imitima yahoraga idiha
Higiro avuga ko imitima y’abakobwa benshi mu mwiherero yahoraga itera biteguye kumenya uri buze gusezererwa agasiga bagenzi be ndetse buri wese akishyira mu biganza by’Imana.
Ati “Nyine ntabwo byari kuntungura kuko ntakoze ariko ubu ufite ikintu cyo kuvuga ngo ninjye uri butahe noneho. Ntabwo uba uzi icyo bagendeye bahitamo abari busigare.”
Mana ni wowe uriho ni wowe ukora, nicyo kibanze buri wese kiba kiri mu mutwe we iyo ari gutekereza ko hari uri butahe.
Akenshi ngo iyo abakobwa bagiye mu kizamini bose ibiganiro byabo byabaga byiganjemo kwibaza gutandukanye kurimo nko kubaza mugenzi wawe uti ‘nintaha uraba umeze ute? nintaha biragenda gute? Ese wowe nutaha? ibintu nk’ibyo’.
Icyo gusezerera umukobwa mu mwiherero bimwungura
Nubwo abantu benshi banenze igikorwa gishya cyinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda muri uyu mwaka cyo gusezerera umukobwa buri munsi, kuri Joally ngo hari byinshi byungura usezerewe ndetse n’abasigaye.
Avuga ko ikintu cya mbere bifasha kwakira buri kintu cyose kuko “urumva kuba waragiye ahantu wariteguye …wumva y’uko ubuzima bushobora gukomeza.”
Gutaha nijoro biri mu byateje intugunda, Joally yemeza ko bari baramaze kubibabwira nubwo nyuma babihinduye, bo bari babizi ko umukobwa uzajya asezererwa azajya ahita ataha yemeza ko bakimara kuvuga ko atashye yahise abyakira ko agomba guhita ataha.
Bimwe mu byo yungukiye mu mwiherero yumva bizamufasha mu buzima busanzwe harimo; gukora imyitozo ngororamubiri n’izindi nyigisho bahabwaga n’abayobozi batandukanye.
Nta nzika yavanye mu mwiherero
Umukobwa wese muri batanu basezerewe mu mwiherero byabaga byagizwemo uruhare na bagenzi be binyuze mu matora yakorwaga nyuma yo gutoranya ababaga baje imbere y’abandi mu manota yatangwaga n’abakemurampaka n’abari imbere ku itora ryo kuri telefoni.
Hasigaraga babiri batoranywagamo ugomba gutaha, abakobwa ari bo bamuhisemo.
Ku kuba abakobwa bagenzi be aribo bakoze amatora yanzuye ko ataha, avuga ko nta nzika yasigaranye kuko ari ibintu byashoboraga kubaho igihe icyo aricyo cyose.
Ati “Oya ntabwo navuga ngo ni abandi bakobwa batumye ntaha ni amahirwe, iyo babishaka bari kungumishamo wenda umunsi wa kabiri nkataha. Ntabwo ari kuvuga ngo nabanaga n’abantu banyanga gusa baba bafite ukuntu babibonye kuko ntabwo baba babivuganyeho buri umwe aba yatoye ukwe, ntabwo wavuga ngo ni iyi mpamvu”.
Uretse Higiro Joally wasezerewe rugikubita mu mwiherero, yanakurikiwe n’abandi bakobwa barimo; Igihozo Darine banabaga mu cyumba kimwe watashye ku munsi wakurikiyeho, Umurungi Sandrine, Tuyishimire Cyiza Vanessa na Mugabo Teta Ange Nicole.










Ibitekerezo 0