Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, Rusine Patrick wari ku rubyiniro ari gusetsa abacyitabiriye, yafashe akanya abwira abari bateraniye i Gikondo ko ahafite urwibutso atazibagirwa.
Ati ”Reka mbabwire rero mwese uko muri hano, mu 2018 nahakoreraga akazi gasanzwe ko guca inshuro. Ku munsi nahembwaga 1500 Frw, bamwe mwicaye mu myanya y’abishyuye menshi mwahoze munkoresha none mwaje kundeba kandi ndabyishimiye, hano mpafite amateka atangaje."
Yongeyeho ati "Noneho rero nubwo nahembwaga 1500 Frw nta hantu nari mfite ntaha. Nyine naturukaga imihanda yose kuko hari igihe nacumbikaga mu nshuti zanjye ku Gisozi, undi munsi nkarara i Gikondo, ni ukuri Imana yakoze ibitangaza ubu ndabasetsa nkishyurwa neza.”
Rusine ni umwe mu banyarwenya bataramiye abitabiriye Iwacu Summer Comedy Festival yarimo n’umunyarwenya wo muri Nigeria, Doctall Kingslay wihimbye Ntakirutimana. Ni ibitaramo bitegurwa na Seth Seka wahoze muri Zuby Comedy aho yafatanyaga na mugenzi we Samu wari wanitabiriye yaje kwihera ijisho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!