Uyu muhanzi yatangarije Kiss FM ko Kenny Sol amwibutsa byinshi birimo n’inkuru itajya imuva mu mutwe ubwo umuyobozi w’ishuri yabafataga bari kunywa umutobe (jus) baguze hanze y’ikigo nta ruhushya bahawe, umwe muri bo agahita atera indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo kwerekana ko bari kwiga indirimbo gusa.
Ati “Bigeze kudufatira turi munsi y’ikibuga cya Basketball twari twaguze imitobe yo kunywa (Jus) umuyobozi w’abanyeshuri atugwaho duhita tuyihisha, Kenny Sol ahita aririmba indirimbo ya gospel ati “Yesu ampa amahoro” undi muntu utazi Ikinyarwanda twari kumwe ahita amwikiriza ibyo bintu byaransekeje cyane.”
Okkama na Kenny Sol ni bamwe mu banyeshuri barangije mu ishuri ry’u Rwanda rya Muzika ryahoze ku Nyundo ndetse ibitanda byabo byari byegeranye bagafatanya imirimo itandukanye.
Okkama yageze ku Nyundo asanga Kenny Sol ari imbere ye dore ko yasanze ari mu mwaka wa nyuma, gusa ngo niwe muntu bahuje cyane mu banyeshuri bakuru yari asanze mu kigo.
Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bw’igihe kirekire baherutse guhurira mu ndirimbo imwe bise “Lotto” ndetse bahamya ko iyo umwe agiye gukora indirimbo yiyambaza mugenzi we akamwungura ibitekerezo.
Mu minsi ishize ubwo Okkama yamurikaga EP (Extended Play) ye ya mbere yise “Ahwii” Kenny Sol ni umwe mu baje kumushyigikira ndetse baranaririmbana.
60 Seconds with @okkam_a #60secondswiththestar #onlyonkissfm pic.twitter.com/abEArUuXTi
— 102.3 KISS FM (@1023KISSFM) February 7, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!