Yvanny Mpano ahamya ko ubwo yinjiraga mu muziki yari akiri umwana muto ariko wihaye intego zo kuzakorerwa indirimbo ye ya mbere n’umwe mu ba ‘producers’ ba mbere mu Rwanda.
Ati ”Lick Lick mwibukiraho ko ari we muntu wankoreye indirimbo ya mbere. Sinagombaga gutangira uko mbonye kuko nari narihaye intego ko nzakorana n’umu producer wa mbere mu gihugu, ndibuka ko gukorana nawe byanteye imbaraga kandi bikantinyura umuziki.”
Kimwe n’abandi bahanzi benshi, Yvanny Mpano ntatinya guhamya ubwo yakoranaga na Lick Lick indirimbo ye ya mbere yari afite ubwoba bwinshi icyakora uyu mu producer amuremamo icyizere cyanavuyemo indirimbo yise ‘Wagiye he’.”
Yvanny Mpano waburiye irengero indirimbo ye ya mbere ahamya ko muri iyi minsi yatangiye umushinga wo kuba yayisubiramo mu gihe yaba atayibonye.
Ikindi Yvanny Mpano yakomojeho ni uko igitsure cya Lick Lick cyamufashije, kimumaramo ubwoba yari afitiye umuziki.
Ati “Lick Lick yarankarishyije cyane amaramo ubwoba, nta mikino yagiraga ni nabyo byamfashije nkaba nkigendera ku cyizere yandemyemo.”
Producer Lick Lick yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda akaba yarakoreye indirimbo benshi mu bahanzi batunzwe n’umuziki muri iyi minsi.
Reba ikiganiro Yvanny Mpano avuga kuri Lick Lick



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!