00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Yvanny Mpano afite kuri Lick Lick wamuteye kwigirira icyizere (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 12 June 2024 saa 02:38
Yasuwe :

Yvanny Mpano ahamya ko atazigera yibagirwa ko Lick Lick ari we wamukoreye indirimbo ye ya mbere dore ko yari mu ba producers bagezweho mu Rwanda icyo gihe, ibi bikaba byaramwubatsemo icyizere ko yakora umuziki uri ku rwego rwo hejuru.

Yvanny Mpano ahamya ko ubwo yinjiraga mu muziki yari akiri umwana muto ariko wihaye intego zo kuzakorerwa indirimbo ye ya mbere n’umwe mu ba ‘producers’ ba mbere mu Rwanda.

Ati ”Lick Lick mwibukiraho ko ari we muntu wankoreye indirimbo ya mbere. Sinagombaga gutangira uko mbonye kuko nari narihaye intego ko nzakorana n’umu producer wa mbere mu gihugu, ndibuka ko gukorana nawe byanteye imbaraga kandi bikantinyura umuziki.”

Kimwe n’abandi bahanzi benshi, Yvanny Mpano ntatinya guhamya ubwo yakoranaga na Lick Lick indirimbo ye ya mbere yari afite ubwoba bwinshi icyakora uyu mu producer amuremamo icyizere cyanavuyemo indirimbo yise ‘Wagiye he’.”

Yvanny Mpano waburiye irengero indirimbo ye ya mbere ahamya ko muri iyi minsi yatangiye umushinga wo kuba yayisubiramo mu gihe yaba atayibonye.

Ikindi Yvanny Mpano yakomojeho ni uko igitsure cya Lick Lick cyamufashije, kimumaramo ubwoba yari afitiye umuziki.

Ati “Lick Lick yarankarishyije cyane amaramo ubwoba, nta mikino yagiraga ni nabyo byamfashije nkaba nkigendera ku cyizere yandemyemo.”

Producer Lick Lick yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda akaba yarakoreye indirimbo benshi mu bahanzi batunzwe n’umuziki muri iyi minsi.

Reba ikiganiro Yvanny Mpano avuga kuri Lick Lick

Yvanny Mpano azirikana uruhare rwa Lick Lick ku rugendo rwe mu muziki
Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi bakunze kwiyambazwa mu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages