{Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo z’Imana, Eric Nshimiyumuremyi, ukoresha izina rya Enric Sifa muri muzika agiye gusohora album ya kabiri ikubiyemo indirimbo zivuga ku buzima bubi yanyuzemo kuva afite imyaka icyenda y’amavuko akimara kubura ababyeyi be.}

Enric Sifa ni umunyamuziki w’Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indirimbo ze zibanda ahanini ku butumwa buvugira indushyi, abakene n’abihebye, zigasubiza imbaraga mu bugingo ababa baremerewe n’imitwaro itandukanye yo ku Isi.

Enric Sifa yatangarije IGIHE ko yishimiye kuba iyi album yarakozwe ndetse ubu ikaba iri hafi kurangira. Yagiye ahura n’ibibazo byinshi mu gihe yayitunganyaga birimo no kubura ijwi kugeza ubwo yabazwe ariko arashima Imana yamubaye hafi akaba yarakize.

Iyi album Enric agiye gushyira hanze ivuga ku buzima bwe ndetse ikaba igizwe n’indirimbo zihanganisha,zikomeza ndetse zinahumuriza abantu bahura n’ibibazo nk’ibyo yanyuzemo amaze kuba imfubyi.

Nyuma y’uko ababyeyi ba Enric Sifa bitabye Imana ,yagize ubuzima buruhanyije atagira ibyo kurya, aho kuba ndetse n’agahinda kari kenshi. Kugira ngo abone ibimutunga yahamagariraga imyenda mu isoko ashaka abakiriya i Kabarondo n’i Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda ari naho avuka. Yakundaga kuririmbira abo babanaga mbere yo kuryama.

Album ye yise ‘The Coronation Ceremony’ yayikoreye mu nzu ye bwite itunganya umuziki yise MyiBOBO ndetse arateganya kuyishyira hanze muri uyu mwaka nubwo ataramenya amatariki neza.