00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: MC Murenzi yabonye impamyabumenyi ya kaminuza anatangaza umukunzi we

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 18 May 2014 saa 04:44
Yasuwe :

MC Murenzi wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri radiyo Contact FM no kuyobora ibitaramo ubwo yabaga mu Rwanda, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley community College muri Amerika .
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na MC Murenzi wahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014, yadutangarije ko yishimiye cyane iyi ntambwe ateye ari ku butaka bwa Amerika ndetse by’umwihariko akaba arangije icyi cyiciro afite umukunzi (…)

MC Murenzi wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri radiyo Contact FM no kuyobora ibitaramo ubwo yabaga mu Rwanda, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishuri rya Hudson Valley community College muri Amerika .

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na MC Murenzi wahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014, yadutangarije ko yishimiye cyane iyi ntambwe ateye ari ku butaka bwa Amerika ndetse by’umwihariko akaba arangije icyi cyiciro afite umukunzi wanamufashije cyane mu masomo ye .

Grace Rutagengwa na MC Murenzi.

MC Murenzi ati, “Ndangije icyiciro cya mbere muri college uyivamo uhita winjira muri kaminuza ukiga indi myaka 2 bakaguha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Iri shuri nigagamo ryitwa Hudson Valley community College, rikaba riri mu mujyi wa New York ari naho ntuye .”

Murenzi wigaga mu ishami rya Digital Media, mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza azakomereza mu ishami rijyanye no gukora no kuyobora ibiganiro byo ku mateleviziyo.

Ati, “Ubwo ndangije icyiciro cyambere ngiye guhita nkomeze ndangize amasomo neza nyuma yaho nibwo nzagaruka i Kigali ariko bizaba nko myaka 3 kuko ibyo ngiye kwigamo noneho biratandukanye nibyo ndangije . Ubu ndashaka kwiga television production na video production nzabirangiza umwaka utaha Imana nimfasha kuko nshaka gukomeza kwiga no mugihe abandi binjiye mu biruhuko kugirango ndangize byihuse .”

MC Murenzi agiye gukomereza muri University at Albany mu mujyi wa New York ari naho atuye .

Uhereye i buryo ni mushiki wa Murenzi witwa Angel uba mu Bwongereza, hano yari yaje kwifatanya na musaza we muri ibi birori, uwambaye umutuku ni we mukunzi wa Murenzi .

Mu byo akumbuye mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga ibiri amaze muri Amerika, harimo kubonana n’Abanyarwanda bagiye gufana umupira w’amaguru kuri stade, ndetse by’umwihariko akaba akumbuye abanyamakuru bagenzi be Ginty na Ziggy 55 banasanzwe ari inshuti ze zikomeye.

Murenzi na mushiki we Angel

Ati, “Nkumbuye Abanyarwanda muri rusange twagiye muma concert na football kuko najyaga kureba ama match nyinshi kuri stade ngashimishwa n’uburyo Abanyarwanda basabana, ubona ibintu bimeze neza. Nkumbuye Ziggy 55 byahatari na Ginty, bari inshuti zanjye cyane”

Mu bantu ashimira nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza, Murenzi yahereye kuri Nyagasani, umuryango we wose, umukunzi we Grace Rutagengwa wamufashije cyane mu myigire ye ndetse bakaba bateganya kuzabana nubwo bataramenya igihe ubukwe buzabera .

Murenzi n'umukunzi we Rutagengwa nibarangiza amashuri nibwo bazapanga gahunda yo gukora ubukwe .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages