Rachel Ubuntu yasubiyemo indirimbo “Ungirira ubuntu” y’umuhanzi Meddy uyu na we akaba yarahereye ubuhanzi bwe mu ndirimbo zihimbaza Imana aho yakunzwe n’abakristu batari bake ndetse n’ubu benshi bakaba bafashwa n’ibihangano bye bihimbaza Imana akora rimwe na rimwe.
Rachel Ubuntu asubiyemo iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ,yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba asengera mu itorero Bethel i Remera iyo ari mu Rwanda. Mpera z’icyumweru gishize Rachel Ubuntu nibwo yashyize hanze iyi ndirimbo.
Nubwo Rachel yasubiyemo iyi ndirimbo ngo ntabwo yigeze asaba Meddy uburenganzira, ngo ntibyari ngombwa kuko yakoze cover (gusubiramo indirimbo y’umuhanzi uko yakabaye nta kintu na kimwe uhinduyeho) y’iyi ndirimbo yarangiza akereana nyir’igihangano.
Mu kiganiro na IGIHE, Meddy yavuze ko nta kibazo na gito byamuteye kumva Rachel Ubuntu yasubiyemo iyi ndirimbo ye ahubwo ngo byaramushimishije cyane ndetse bimuha ikimenyetso cy’uko ubutumwa buri muri ‘Ungirira ubuntu’ bwakoze ku mitima ya benshi barimo na Rachel washatse gukomeza kubukwirakwiza.
Yagize ati “Nta kibazo na gito, nubwo yayisubiyemo atabanje kubimbaza. Urabona mu Rwanda ni ubwa mbere umuhanzi akorewe cover(kuba umuhanzi mugenzi we yasubiramo indirimbo ye uko yakabaye) mu buryo bwa kinyamwuga. Byaranshimishije cyane, byanyeretse ko ubutumwa buyirimo bukenewe”
Ubuntu Rachel asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Amaze gukora indirimbo zigera ku munani harimo nka ‘No Friend like you’,’Impamvu nkuramya’,’Victorious’,’Umwe’,’Komera’ n’izindi.
REBA INDIRIMBO ’UNGIRIRA UBUNTU’ RACHEL YASUBIYEMO:



















TANGA IGITEKEREZO