Ubwo iyi album yayimurikaga Uhujimfura Jean Claude usanzwe ashinzwe kureberera inyungu uyu muhanzikazi, yavuze ko iyi album bazayigurisha 10 000 Frw ku rubuga rwa Bwiza ariko umuntu yaba yifuza gutera inkunga uyu muhanzikazi hakaba hari uburyo bashyizeho bwamufasha.
Ati “Twashyizeho uburyo bwo gufasha Bwiza ku bantu baba bifuza kumuha ‘tip’. Uhereye ku bushobozi bwawe ufite kugeza ku bushobozi utarenza. Uyu munsi icyari kigambiriwe ni ukumvisha itangazamakuru album tukababwira ko yageze ku isoko.”
Bwiza we yavuze ko yishimira uburyo abanyarwanda bamwakiriye neza ariko binyuze cyane mu itangazamakuru.
Ati “Ndashimira cyane itangazamakuru ko mukomeje kunshyigikira. Njya gutangira umuziki numvaga bitazoroha ariko uburyo itangazamakuru ryamfashije byahumurije umutima wanjye. Ni ubwa kabiri mpagaze imbere y’abanyamakuru benshi ubwa mbere bwari ubwo nerekanwaga nk’uwatsinze muri ‘Next Diva’. Ndashimira ikipe dukorana muri KIKAC.”
Yavuze ko impamvu iyi album yayise “My Dream’ ari uko yakabije inzozi ze zo kuba umuhanzi nkuko yakuze abirota.
Ati “Impamvu nayise My Dream, kuba umuhanzi byari kimwe mu nzozi kandi nifuzaga kuzagira album yanjye. Ni inzozi zabaye impamo.’’
Iyi album Bwiza yatangiye kuyikoraho muri Mutarama uyu mwaka. Yayifashijweho n’abanditsi barimo Niyo Bosco ndetse na Mico The Best. Abatunganya indirimbo bayikozeho barimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.
Iriho indirimbo 14 zirimo iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’, ‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks, ‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’, ‘Rudasumbwa’ n’izindi.
Indirimbo zose ziriho zimara iminota 48 n’amasegonda 15.
Incamake ku ndirimbo ziyigize
Carry Me Home
Iyi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri kiyi album. Ni indirimbo y’urukundo aho Bwiza yumvikana yishyize mu mwanya w’umukobwa ushaka ko umusore amushimisha kubera ukuntu aba yamwiyumvisemo.
Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Afro Zouk. Iyi yakozwe na Santana.
Yavuze ko gukora iyi ndirimbo yabitekereje yishyize mu mwanya we igihe azaba yakoze ubukwe ari kubwira umugabo we kumutwara mu rugo rushya rwabo.
Ati “Igitekerezo cyayo cyaje ari kwitekereza yakoze ubukwe. Nashakaga kubwira umugabo wanjye ati wantwaye iwawe, ukamvana hano.’’
Amarangamutima
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Tell Them. Irimo ubutumwa bw’urukundo. Hari aho aririmba ati “Amarangamutima, intekerezo zanjye ni wowe gusa nifuza guhorana nawe.’’
Monitor
Ni indirimbo yahuriyemo na Niyo Bosco. Irimo ubutumwa buvuga ku kuntu umuntu ashobora kwishisha umukunzi we kandi undi na we yigomwa byinshi kugira ngo amushimishe.
Yagize ati “Ivuga ku mugabo n’umugore aho umwe aba abwira undi ibintu yigomwe kugira ngo bakundane ariko akaba amukeka amababa.’’
Iyi ndirimbo yo yakozwe na Loader.
Nobody
Iyi ni indirimbo yahuriyemo na Double Jay. Yakozwe na Prince Kiiiz. Ni indirimbo ivuga ku musaza n’umujene bakundana bakajya basohokana henshi batemberana mu bihugu bitandukanye, barya iraha.
Amahitamo
Yavuze ko ari indirimbo yakoze ashaka gutanga ubutumwa ku babyeyi bashobora kwanga umukwe wabo kubera ko ari umukene, nta bushobozi afite.
Ati “Mba ndi kuvuga ukuntu nakundanye n’umuhungu wo mu bakene ariko iwacu bakamwanga. Nayandikanye na Niyo Bosco.”
Iyi ndirimbo yakozwe na Nizbeat.
Niko Tamu
Ni indirimbo itaka umuntu mukundana. Yakozwe na Tell Them uri mu batunganya indirimbo bari kuzamuka muri iki gihe. Iyi ndirimbo yayihuriyemo na Ray Signature ndetse na Allan Toniks bo muri Uganda.
Sextoy
Bwiza yavuze ko iyi ndirimbo ivuga ku musore uba ushaka kugira umukobwa igikinisho cye yitwaje kumuhonga amafaranga.
Ati “Ni indirimbo ifite inkuru ivuga ukuntu umuhungu aba ashaka kungira igikinisho cye yifashishije amafaranga.”
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader , mu gihe amashusho yayo atarajya hanze.
Are You Ok
Bwiza yabwiye itangazamakuru ko ari inkuru y'umugabo ukuze utereta abakobwa bakiri bato (Sugar Daddy) uba uhonga umukobwa amafaranga. Mu myandikire yayo yafashijwe na Ray Signature, mu gihe yakozwe na Loader.
MR DJ
Iyi yo ivuga ku mukobwa ugera mu kabyiniro akarangarirwa. Bwiza ati “Muri iyi ndirimbo mba mvuga ukuntu nageze mu kabyiniro ibintu byose bigahinduka abantu bandangariye.”
Tequielo
Iyi ndirimbo yayihuriyemo na Chriss Eazy. Yatunganyijwe na Loader. Irimo ubutumwa bw’abantu bakundana baba bateteshanya. Ati “Tuba turi kubwirana ukuntu ibintu bimeze neza.”
Rudasumbwa
Iyi ndirimbo Bwiza yagaragaje ko ari indirimbo aba ataka umukunzi we ndetse akaba yavuze ko ariyo azaririmba mu bukwe bwe.
Ati “Mu myandikire nafashijwe na Mico The Best. Ni indirimbo nzaririmba mu bukwe bwanjye. Ni indirimbo mba ntaka umukunzi wanjye.’’
Iyi ndirimbo ikozwe mu mudiho wa Kinyarwanda.
“My Dream” ya Bwiza iriho izindi ndirimbo zari zaramaze kujya hanze mbere zirimo iyitwa “Soja” yahuriyemo na Juno Kizigenza , “Do me’’ na “Painkiller”.
Umuntu ushaka kumva indirimbo zigize iyi album ya Bwiza nshya yakanda hano https://bwiza.rw/ akazigura ku 10.000 Frw mu gihe ushaka kugura Flash Disc y’izi ndirimbo we yishyura 500.000 Frw.
Reba indirimbo uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze
Reba Bwiza mu kiganiro n’itangazamakuru








Ibitekerezo 0