00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ushinzwe umutekano wa Taylor Swift yagiye ku rugamba muri Israel

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 October 2023 saa 07:17
Yasuwe :

Umunya-Israel wari ushinzwe umutekano wa Taylor Swift, yasubiye iwabo yinjira mu ngabo z’igihugu ziri ku rugamba zihanganyemo n’umutwe Hamas.

Uyu musore koutashatse amazina ye atangazwa, ni we muntu wabaga hafi Taylor Swift mu bitaramo aherutsemo bya Eras Tour ndetse bajyanye mu birori bya MTV Video Music Awards 2023.

Ikinyamakuru Israel Today cyaganiriye n’uyu musore, yagitangarije ko yashyize ku ruhande ubuzima bwiza yari afite muri Amerika ari kumwe n’uyu muhanzikazi w’icyamamare, yemera kujya ku rugamba gutabara bene wabo bagabweho ibitero n’umutwe wa Hamas.

Ati “Muri Amerika nari mfite ubuzima bwiza cyane, nabonye akazi keza nkunda, inshuti zikomeye nakita umuryango n’inzu nziza cyane.”

“Mu by’ukuri ntabwo nagombaga kuza hano ariko sinshobora kwihagararaho ngo ngume hariya mu gihe imiryango irimo kwicwa nabi, bamwe batwikwa ari bazima bazira ko ari Abayahudi cyangwa kuba Abanya-Israel.”

Kugeza ubu, intambara ya Israel na Hamas imaze guhitana Abanya-Israel barenga 1300 mu gihe ku rundi ruhande abarenga 1600 bo muri Gaza bamaze gupfa bishwe n’ibisasu byatewe na Israel mu kwihimura.

Ni igitero cyagabwe ku butaka bwa Israel ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira mu buryo butari bwitezwe.

Israel yasabye abaturage barenga miliyoni bo muri Gaza guhungira mu majyepfo y’uwo mujyi, kuko hari ibitero bikomeye iteganya kugaba muri ako gace.

Uyu munya-Israel yari umurinzi mushya wa Taylor Swift, aha yari amucungiye umutekano mu birori bya MTV Video Music Awards biheruka
Uyu musore wari ushinzwe umutekano wa Taylor Swift yasubiye iwabo muri Israel yinjira mu ngabo z'igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages