Ustha ni uwa kane mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.
Kuva Liza yagabanya imbaraga yashyiraga mu muziki, barumuna be bagerageje kumutera ingabo mu bitugu, bucura bw’iwabo witwa Noella Ituze niwe wagaragaje umuvuduko mu gushaka kunganira mukuru we icyakora ntibyahita bimuhira nubwo atabiretse ariko ubona ko atari ibintu ashyizeo umutima we wose.
Ituze Justine cyangwa Ustha Ituze amazina akoresha mu muziki. Asanzwe akora injyana ya kinyafurika by’umwihariko injyana gakondo ya Kinyarwanda, aho akunze gutarama mu birori binyuranye, mu minsi mikuru n'ahandi.
Ituze aganira na IGIHE yatangaje ko nubwo yahereye kuri iyi ndirimbo “Naraye ndose” ariko hari indirimbo nyinshi agomba gusubiramo cyane cyane izo asanzwe akoresha mu birori aba yatumiwemo.
Yagize ati “Iyi kimwe n’izindi nasubiyemo ni indirimbo zankoze ku mutima nsanzwe nkoresha n'ubusanzwe. Nifuje kuzisubiramo ngo nzisangize Abanyarwanda zikoze bundi bushya. Kuzisubiramo ni icyubahiro ngomba aba bahanzi ba cyera dore ko aribo mfataho icyitegererezo.”
Ustha yavuze ko ataratangira gukora indirimbo ze ku giti cye, ahamya ko igihe nikigera na byo azabikora dore ko kuri ubu ngo ahugiye mu gusubiramo izo asanzwe anakoresha z’abahanzi bo hambere.






Ibitekerezo 0