00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Utah Nice, Chriss Eazy, Ish Kevin, Kenny Sol, Bwiza, Riderman…mu bakoze mu nganzo; Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 May 2026 saa 10:18
Yasuwe :

Twinjiye muri ‘Weekend’ nyuma y’icyumweru cy’akazi kari kagutwaye imbaraga nyinshi, niba usanzwe uri umukunzi w’umuizki, uko biri kose ukeneye kuruhuka wiyumvira indirimbo nshya zasohotse mu gihe wari uhuze.

Muri iki Cyumweru, abahanzi banyuranye bakoze mu nganzo basohora indirimbo zitandukanye.

My Mind- Utah Nice ft Chriss Eazy

Utah Nice uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda muri iyi minsi, yiyunze kuri Chriss Eazy bakorana indirimbo nshya bise ‘My mind’.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe Element na Bob Pro mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa n’abavandimwe ba Utah Nice; Cedric Dric na Simbi Nailla.

Gake gake -Bwiza

Bwiza uri mu bahanzi bamaze kuzamura izina ryabo mu muziki w’u Rwanda, yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Gake gake’.

Iyi ndirimbo yanditswe na Mico The Best, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Loader mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Question- Ish Kevin Ft Keny Sol

Ish Kevin uherutse gukora indirimbo ‘Kibasumba’ igaca ibintu, ntabwo yigeze ashaka gutanga agahenge mu bakunzi be kuko yahise asohora indi yakoranye na Kenny Sol, bise ‘Question’.

Que paso -RunUp

RunUp uherutse gutandukana na sosiyete bakoranaga yo muri Nigeria, yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye nshya yise ‘Que paso’.

Fuego -Riderman

Nubwo ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, Riderman aracyasohora indirimbo nyinshi nk’uwutangiye ejo hashize.

Biragoye ko ukwezi kwashira nta ndirimbo nshya y’uyu muraperi uri mu bafite abakunzi batari bake. Kuri iyi nshuro yasohoye indirimbo yise ‘Fuego’.

Nibe nawe - Papa Cyangwe ft Racine & Yampano

Papa Cyangwe yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nibe nawe’ yakoranye n’abarimo Yampano uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha binyuranye ndetse na Racine.

RSSB Tigers Anthem - Bulldogg Ft Angell Mutoni

Babifashijwemo n’abarimo Davydenko na Kevin Klein, Bulldogg na Angell Mutoni basohoye indirimbo bakoreye ikipe ya RSSB Tigers iri gukina imikino ya nyuma ya BAL.

Unyiberamo -Li John

Umusore utunganya indirimbo ariko muri iyi minsi uri gusohora ize, Li John yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze iyo yise ‘Unyiberamo’.

Byarananiye- Jowest

Ntanakimwe - Masterland Ft Lino-G

Blessings-Tera

Umuziki w’u Rwanda wungutse umuhanzikazi mushya, Iradukunda Angel wiyise izina ry’ubuhanzi ’Tera’. Yinjiranye mu muziki indirimbo ya mbere yise ‘Blessings’.

Izo hanze

Ishoke-Belle 9ice

Moses-Yo Maps ft Harmonize

Chanel -Blaqbonez ft Asake

Everything tatted -MGK Ft Wiz Khalifa

2POPS-Tyga

Pull Over-Ludacris

I’m Ok-Pheelz Ft Tiwa Savage

God and Time -Vybz Kartel

Repeat It-Martin Garrix Ft Ed Sheeran


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages