Ku nshuro ya mbere abantu 16 bamaze amezi abiri bigishwa amasomo ya mudasobwa ku rwego mpuzamahanga ku bufatanye bwa UTB n’Ikigo International Computer Driving Licence (ICDL) bashyikirijwe impamyabushobozi.
Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabushobozi ku bumenyi bwa mudasobwa (ICDL), gifitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda kugira ngo abanyarwanda benshi babashe kuba bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga mu gukoresha mudasobwa ndetse bibafungurire amarembo hirya no hino ku isi.
Guhabwa iyo mpamyabumenyi bisaba kuba urangije amasomo arindwi ndetse ibizamini byaratanzwe na ICDL, buri kizamini ukakivaho uziko ugitsinze cyangwa utsinzwe.
Ubwo yashyikirizaga impamyabushobozi aba mbere bize aya masomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (UTB), Umuyobozi wayo, Dr Kabera Callixte, yavuze ko abarangije aya amasomo nabo bahawe uburenganzira bwo kuba batangira guhugura abandi ariko ibizamini bigatangwa na ICDL.
Yongeyeho ati “ Muri kaminuza zose nitwe dutangiye iyi gahunda ku mugaragaro nubwo tuzajya tubyigisha abanyeshuri bacu bakarangiza amasomo asanzwe bafite n’izi mpamyabushobozi zigaragaza ko bazi gukirigita mudasobwa ku rwego mpuzamahanga ariko n’abandi bashobora kuza kwiyandikisha kwiga iyi porogaramu kuko niho isi yose igana mu kuyoborwa n’ikoranabuhanga.”
Umulisa Solange uhagarariye ICDL-Africa mu Rwanda, yatangaje ko kuva mu myaka itatu ishize hamaze guhugurwa abasaga 500 babonye izi mpamyabushobozi ariko uko abahugurwa baba benshi ari na ko akazi kihuta kandi ko ntawe bitazageraho.
Yakomeje avuga ko nubwo leta yemereye abasanzwe bari mu kazi kuzaba baramaze kugira izi mpamyabushobozi muri 2020, ubu noneho abashya binjira mu kazi bagiye kujya babazwa bene iyi mpamabushobozi bikaba bisaba buri wese kubyiga.
Iradukunda Odille umwe mu biga muri UTB muri Computer Science, wahawe impamyabushobozi ya ICDL, yagize ati “ Nakubwira ko nk’ibintu bikorerwa muri ‘excel’ byangoraga mbasha noneho kubikora vuba kandi nta makosa abonetsemo.”
Abarangije aya mahugurwa barimo icyenda bo muri UTB n’abo mu Kigo cy’Iposita n’abo muri BDF.
Amasomo bakurikiranye arimo Computer essentials, online collaboration, IT Security, Presentation, word processing n’andi.



















TANGA IGITEKEREZO