00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwabyariye Davido yamureze gushaka kumugirira nabi

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 12 January 2024 saa 09:34
Yasuwe :

Sophia Momodu wabyariye Davido imfura, yamureze gushaka kumuhohotera no kumugirira nabi.

Mu ibaruwa ifunguye abanyamategeko b’uyu mugore bashyize ku mugaragaro, Sophia avuga ko afite ubwoba ko ubuzima bwe buri mu kaga, bitewe n’umugabo yabyariye imfura.

Sophia avuga ko Davido amaze igihe yishyura ibitangazamakuru byo kuri murandasi muri icyo gihugu ngo bimuharabike, ndetse binatangaze inkuru z’ibihuha kuri we.

Uretse kumuharabika, Sophia avuga ko Davido yishyura abantu batandukanye ngo bamugirire nabi nubwo batabigeraho kubera impamvu zitandukanye.

Uyu mugore yongeye gusaba Polisi ko yata muri yombi uyu muhanzi babyaranye mu kwirinda ko yagira icyo aba cyangwa ubuzima bwe bugahungabana mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Sophia agaragaje ikibazo cye, nyuma y’iminsi mike Tiwa Savage areze Davido muri Polisi avuga ko yamuteye ubwoba kubera ubucuti aba bagore bombi bari bamaze igihe bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Davido na Sophia bakundanye mu 2015, babyarana umwana w’imfura muri uwo mwaka bamwita Imade Aurora Adeleke. Nyuma y’amezi make baratandukanye ndetse icyo gihe uyu muhanzi yashinjaga uyu mugore gutererana umwana wabo, gushaka kwikubira imitungo ye n’ibindi.

Sophia Momodu wabyariye Davido imfura, yamureze gushaka kumuhohotera no kumugirira nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages