Uyu mugore wamamaye mu rubanza rw’uyu mugabo nka “Victim-3,” yandikiye umucamanza Arun Subramanian ibaruwa isaba ko Sean “Diddy” Combs yarekurwa by’agateganyo mbere y’uko ahabwa igihano ku wa 3 Ukwakira 2025.

Iyi ni inshuro ya mbere Huynh yeruye ku mugaragaro akavuga amazina ye nk’umwe mu bagize uruhare muri uru rubanza.

Mu ibaruwa yanditse, Huynh yasabye urukiko kugira impuhwe Diddy, amugaragaza nk’umugabo ukunda umuryango we kandi wagaragaje impinduka. Yagize ati“Nubwo ibyabaye hagati yacu bitari byiza buri gihe, yigeze kwemera amakosa ye, aragerageza guhinduka, kandi nsigaye mubonamo umuntu wuje urukundo n’ubworoherane.”

Diddy yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu kugira ngo bajye mu bikorwa byo kwigurisha ku buryo bw’ubusambanyi, ariko akurwaho ibikomeye birimo iby’ubugizi bwa nabi, ibya ruswa n’ubucuruzi bw’abantu. Ibyaha yahamijwe bifite igihano cy’imyaka kugerera kuri 10 buri kimwe.

N’ubwo abunganira Diddy bashyikirije urukiko ingwate ya miliyoni 50 z’amadolari n’iyo baruwa ya Huynh, urukiko rwanze kumurekura ku nshuro ya gatanu, kuko umucamanza yavuze ko akiri ingorabahizi ku mutekano w’abandi kandi ashobora guhunga ubutabera.

Muri izi nshuro harimo ebyiri yatanze ingwate mu kwezi kwashize ubwo yahamywaga bimwe mu byaha yaregwaga, n’izindi yasabye kuyitanga guhera ubwo yamaraga gufatwa umwaka ushize.

Ibi bije mu gihe abandi bagore, barimo n’umuhamya w’ibanze Cassie Ventura, basabye urukiko ko Diddy aguma muri gereza kugira ngo bagumane umutekano wabo.

Ariko Huynh, we, yagaragaje ko yahindutse, kandi atakiri wa mugabo wakomeretsaga abandi, kandi akeneye amahirwe yo kwita ku muryango we, nubwo byaba mu buryo buringaniye nko kuba yarekurwa akagenzurwa ari mu rugo iwe.

Virginia “Gina” Huynh yasabye urukiko kurekura Diddy by'agateganyo
Virginia “Gina” Huynh yasabye urukiko kurekura Diddy by'agateganyo
Sean “Diddy” Combs’ yakundanye na Virginia “Gina” Huynh
Sean “Diddy” Combs’ yakundanye na Virginia “Gina” Huynh
Diddy yongeye kwangirwa kurekurwa ku ngwate ya miliyoni 50$
Diddy yongeye kwangirwa kurekurwa ku ngwate ya miliyoni 50$
Diddy amaze igihe afunzwe
Diddy amaze igihe afunzwe