Yabigarutseho mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025.
Uyu mugore wahoze ari umukunzi we watanze ubuhamya akoresheje izina rya ‘Jane Doe’ yavuze uburyo rimwe baryamanye n’umusore wicuruzaga witwa Paul.
Jane yavuze ko baryamanaga ari batatu, ibizwi nka “trifecta”. Imvugo yamamaye cyane mu myaka ya 2000 ubwo abakinnyi nka Shaquille O’Neal, Kobe Bryant na Michael Jordan bari batyaye cyane. Jane yavuze ko we yari Kobe Bryant, Diddy akaba Michael Jordan naho Paul ari Shaquille O’Neal.
Shaquille O’Neal yakinanye na Kobe Bryant muri Los Angeles Lakers mu gihe bari bahanganye na Michael Jordan, mu myaka yo mu 2000.
Yongeyeho ko Diddy na Paul yabitaga “abasore banjye” kandi rimwe na rimwe Paul yamwitaga “umukunzi wacu”. Bivuze ko uko baryamanaga ari batatu bose yari yaramaze kuba umukunzi wabo.
Jane yavuze kandi ko kenshi yaryamanaga n’abandi bagabo Diddy areba, kandi ko Diddy yakundaga kureba ibyo bikorwa. Yavuze ko yakoresheje ijambo ‘cuck’ (riva ku ijambo “cuckold”) rivuga umugabo unezerwa cyangwa ugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina iyo abona umugore we cyangwa umukunzi we aryamanye n’undi mugabo.
Arangiza ikuru ye yavuze ko ibi atari uburyo bwa “triangle offense” buzwi cyane mu mupira wa basketball, kubera Phil Jackson watoje Los Angeles Lakers, ahubwo ari indi “mikorere y’itsinda” itandukanye cyane.
N’ubwo uyu mugore avuga ibi byose ariko agaragaza ko Diddy akimwishyurira ibintu byinshi birimo inzu ihenze abamo, umunyamategeko ndetse akaba akimukunda.
Uyu mugore watangaga ubuhamya yakundanye na Diddy kuva mu 2021 kugeza mu 2024 ubwo uyu mugabo yafungwaga.






Ibitekerezo 0