Umukobwa witwa Inyumba Charlotte ari mu bavuzwe kubera amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga berekana ko nta bumenyi buhagije afite ku buryo yaba Nyampinga w’u Rwanda.
Muri ayo mashusho abazwa Intara n’Akarere atuyemo akabanza kujijinganya ari naho haturutse kwibasirwa.
Atangira yivuga ubundi umunyamakuru agahita amubaza aho avuka, mu gusubiza ati “Mvuka mu karere ka Kigali, mu Mujyi wa Kigali.”
Umunyamakuru akongera akamubaza ati “Akarere ka Kigali?”. Undi ati”Ni Akarere ka Kacyiru”.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko habayeho kwibeshya kubera ibyishimo yari afite nyuma yo kubona itike mu bakobwa bagomba guhagararira Intara y’Iburasirazuba.
Ati “Hari igihe umuntu yibeshya. Njya kuvuga Akarere ka Kacyiru ntabwo ari uko ntari nzi akarere kanjye kuko nkabayemo igihe kinini ndetse hari n’impapuro njya nuzuza zisaba kuba nkazi.”
Arakomeza ati “Kugira ngo mvuge Akarere ka Kacyiru, nari mfite ibyishimo byinshi ndavugishwa ariko narikosoye mvuga Akarere ka Gasabo n’uko mu mashusho yasakajwe bari babikasemo bashyiramo aho navugaga Akarere ka Kacyiru n’ahandi nseka.”
Yavuze ko yisegura ku babifashe nabi ndetse yemeza ko bitazongera kubaho ukundi kuko ibyabaye byose byamusigiye isomo.
Inyumba Charlotte afite imyaka 21, yasoje amashuri yisumbuye mu 2018. Ari mu bakobwa 20 berekeje mu mwiherero kuri Cyumweru tariki 13 Mutarama. Afite nimero 33 muri iri rushanwa.
Umushinga we ujyanye no kurwanya imirire mibi n’indwara ziyikomokaho, avuga mu gihe abana b’u Rwanda bazaba bitaweho bagafashwa gukura neza bizateza igihugu imbere.
Ati “Nahisemo uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi kuko ari kimwe mu byugarije igihugu, cyane cyane abana bo mu cyaro ndetse no mu mujyi kuko abana bo mu cyaro usanga ababyeyi babo batita ku mirire myiza yabo. N’abana bo mu mujyi usanga ababyeyi babo babahatiriza kurya ibintu birimo amavuta n’isukari nyinshi byabatera indwara zirimo diabète, umubyibuho ukabije n’izindi.”
Inyumba akunda gukurikirana abana n’ubwo atari umubyeyi ndetse yagiye akora ubushakashatsi yifashishije internet anasoma ibitabo.
Amafoto: Muhizi Serge & Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO