Ibi Uwankusi yabitangarije IGIHE ubwo yagarukaga ku mpamvu yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, icyo abona rizamumarira n’ibyo Abanyarwanda bamwitegaho mu gihe yakwegukana ikamba.

Uyu mukobwa ufite umushinga wo gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi n’ubworozi.

Uwankusi afite inzozi zo kubona urubyiruko rwinshi rugana umwuga w'ubuhinzi, umwe mu ikorwa n'Abanyarwanda benshi.

Yagize ati “Ubuhinzi njye natangiye kubukora, mpinga ibihingwa ngandurarugo, ntekereza ko mbaye Nyampinga w’u Rwanda nashishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi kuko 85% by’Abanyarwanda batunzwe n’ibikomoka ku buhinzi.”

Uwankusi avuga ko yatangiye ubuhinzi mu 2020 ubwo yari arangije amasomo ye. Yatangiye abukorera kuri hegitari ebyiri ziherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Avuga ko mu gihe urubyiruko rwayoboka ubuhinzi byagabanya umubare w’abashomeri kandi bigafasha igihugu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Kimwe mu bintu bishimisha Uwankusi, ni uko byibuza muri bike afite kugeza ubu hari urubyiruko rugera ku icumi yahaye akazi, rumufasha mu bikorwa bye by’ubuhinzi.

Uwankusi Nkusi Linda ni umwe mu bakobwa 37 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, kumutora ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone ukandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika 32 ukohereza kuri 1525.

Ushobora kandi kumuha amahirwe unyuze kuri IGIHE.com aho ujya ahari gutorerwa abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, ukajya ku ifoto ye ukamutora.

Uwankusi Nkusi Linda yishimira ko ku myaka ye byibuza afite urubyiruko 10 yahaye akazi mu buhinzi bwe /Ifoto: Muhizi Serge-IGIHE
Uwankusi Nkusi Linda yishimira ko ku myaka ye byibuza afite urubyiruko 10 yahaye akazi mu buhinzi bwe /Ifoto: Muhizi Serge-IGIHE
Uwankusi ahamya ko yegukanye ikamba, yashyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi
Uwankusi ahamya ko yegukanye ikamba, yashyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi
Uwankusi Nkusi Linda afite nimero 32 muri Miss Rwanda 2021
Uwankusi Nkusi Linda afite nimero 32 muri Miss Rwanda 2021