Nutty Neithan ari imbere mu bahanzi bakunzwe bakora Dancehall na Afrobeat muri Uganda, yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Wamawungo, Appetizer, Bayaya, Bounce it remix, Good Feelin, Gwabise, Kokonyo n’izindi nyinshi. Izina rye rizwi cyane mu tubyiniro, i Kigali yaharawe cyane mu ndirimbo ‘Bakuwe Kyonywa’ na n’ubu igicurangwa.
Igitaramo azakorera i Kigali kizabera i Nyarutarama kuri Beirut, cyateguwe na Slyvie Events iyobowe na Ingabire Slyvie wari usanzwe ategura ibirori muri Uganda.
Yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyateguwe mu buryo bwihariye kuko kizaba ku Bunani umunsi wose, guhera saa moya za mugitondo kugeza mu ijoro Dj Anita na Karim bazaba bavanga imiziki ndetse ababishoboye bazarira ubunani muri piscine.
Ati “ Ni igitaramo cyo kwizihiza umwaka mushya wa 2017, twifuje ko abakunda umuziki n’imyidagaduro mu Rwanda batangira umwaka bishimye. Iki gitaramo twagiteguye mu buryo bwihariye, twashyizemo abahanzi bakunzwe inaha twongeramo n’undi ukomeye muri Uganda, afite abantu benshi bifuza kuzamubona.”
Yongeraho ati “Hari ibindi bikorwa dusanzwe dutegura, hari igikomeye cyane twakoze cyitwa ‘Pretty Woman’ ubwo twamurikaga ku mugaragaro iyi kompanyi itegura ibitaramo, cyabereye muri Uganda ahitwa Cayenne, hari abantu benshi, iki nacyo twizeye ko abantu bazaza.”

Yavuze ko impamvu bahisemo Nutty Neithan ngo ni uko akunzwe cyane i Kigali ndetse akaba ari no mu bahanzi bakunzwe muri Uganda bityo bakumva ko igitaramo cye kizitabirwa na benshi.
Ati “Inaha uyu muhanzi arakunzwe, naraperereje nsanga atarahakorera igitaramo kandi afite umuziki ukunzwe, nta kundi abantu bataza kumureba, turabyizeye. Igitaramo kizatangira mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro, hazaba hari Nyama Choma, koga, hari aba Dj tuzakorana na bo basanzwe bafite ubuhanga ku buryo twumva nta rungu rizaba rihari.”
Nutty Neithan umaze iminsi avugwa mu rukundo na Fille Mutoni azagera i Kigali mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2016 bucye akorere igitaramo kuri Beirut i Nyarutarama aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu.
Iki gitaramo kizaba kiyobowe na MC Nkusi Arthur, kizaba kirimo abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda bagize itsinda rya Charly&Nina.



Ibitekerezo 0