00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwaririmbye ‘Kivamvari’ iri mu ndirimbo zaciye ibintu yarushinze (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 August 2017 saa 09:42
Yasuwe :

Nsabigaba Felix [N Felix] wahimbye ‘Kivamvari’ yasezeranye imbere y’Imana n’umukobwa bari bamaze igihe kinini bakundana, barushinze kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017.

N Felix yamamaye ku izina rya ‘Kivamvari’ ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ku bw’indirimbo ye yaciye ibintu kugeza ubwo bayimwitiria. Uretse ‘Kivamvari’ yakoze mu mwaka wa 2006, yahimbye n’izindi zirimo ‘Ndakumbuye’ na ‘Ndakuze’ zakundwaga na benshi ariko kuri ubu asa n’uwavuye muri muzika.

Uyu muhanzi yarushinganye n’umukunzi we Malayika Claudette, basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Saint Paul mu Mujyi wa Kigali nyuma bajya kwishimana n’inshuti muri Romantic Garden ku Gisozi.

N Felix na Malayika basezeranye imbere y'Imana

N Felix ni umwe mu bakozi ba Bralirwa, yarushinganye na Malayika nyuma y’igihe kirenga imyeka ine bakundana. Uyu mukobwa na we afite izina rizwi kuko yahataniye ikamba ry’ubwiza rya Miss Inter University 2012, icyo gihe yari yaserukiye Kaminuza ya Ines-Ruhengeri aho aherutse gusoreza amasomo.

Aba bombi bahanye isezerano muri misa yabereye muri Saint Paul
N Felix ubwo yahanaga isezerano ry'ugushyingirwa n'umukunzi we Malayika
N Felix na Malayika bamaze gusezerana
Padiri yasabiye umugisha abageni mu rugendo rushya batangiye rwo kubana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages