00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwaririmbye ‘Ku gasozi ka kure’ yaje gukorera igitaramo i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 June 2017 saa 12:09
Yasuwe :

Umuhanzi wubatse izina mu buryo bukomeye mu Burundi no mu Rwanda ku bw’indirimbo ‘Ku gasozi ka kure’ , Nicolas Peks yaje i Kigali kuhakorera igitaramo nyuma y’imyaka igera kuri irindwi atahagera.

Nicolas Peks ubusanzwe witwa Simbananiye Nicolas yakunzwe cyane iwabo ku ivuko mu Burundi mu myaka 15 ishize ari nabwo yasohoye indirimbo ‘Ku gasozi ka kure’ yatumye izina rye rimenyekana mu karere.

Ubu ari mu Rwanda aho yaje gukorera igitaramo kizabera muri ParkInn Hotel mu Kiyovu kuwa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2017, azafatanya na Rosette Karimba ndetse na Eric 1Key.

Nicolas Peks yaherukaga kuza gukorera igitaramo mu Rwanda mu mwaka wa 2011 ubwo hatangizwaga iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival. Icyo gihe yaririmbanye n’abahanzi bakomeye bari batumiwe na Mighty Popo ari na we watumye aza mu Rwanda kuko bari basanzwe babana i Toronto muri Canada.

Uyu muhanzi yatumiwe na Rock Events ari nayo yateguye iki gitaramo. Umuyobozi wayo, Bruce Twagira yabwiye IGIHE ko abazitabira iki gitaramo bazacurangirwa umuziki urimo ubuhanga bukomeye ‘kuko Nicolas asanzwe afite ubunararibonye mu gucuranga injyana zitandukanye’.

Nicolas Peks usanzwe ari umu Dj akaba na MC ukomeye, akora umuziki wo mu njyana ya World Music, African soul byose akabivanga n’indi miziki ikozwe mu buryo bugaragaza akarango k’umuziki gakondo wa Afurika.

Nicolas Peks wamamaye mu ndirimbo 'Ku gasozi ka kure' yaje mu Rwanda

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri JJ Club muri Park Inn Hotel mu Kiyovu ni ukwishyura amafaranga y’u Rwanda 10,000. Igitaramo kizatangira saa tatu z’ijoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages