Umusore warongoye nyina wa Diamond yitwa Rally Jones[akoresha amazina @iam_jones_rally], bivugwa ko afite imyaka 32 mu gihe Sanura Kasim abarirwa mu myaka 50 y’amavuko.
Ikinyamakuru Mpasho cyandikirwa muri Kenya cyasohoye inkuru ivuga ko Rally Jones yiyamye abantu bakomeje kumuvugiriza induru bamubwira ko ‘yayobye akarongora umukecuru ungana na nyina’ ndetse yatangiye gusubiza mu buryo butaziguye abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga.
Rally Jones na Sanura Kasim bamaze iminsi bashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo bombi bishimanye gusa abatagira ingano bakomeje kwandika amagambo ababaza impande zombi ahanini bavuga ko ‘nyina wa Diamond ari umukecuru utari ukwiriye gukundana n’akana’.
Mu bibasiye Rally Jones harimo uwitwa Munezero Sylvie wanditse abaza uyu musore icyo yakurikiye kuri nyina wa Diamond. Rally Jones yahise amusubiza agira ati “iyo mwitegereje njye mba mbona ari umukobwa muto urangije umwaka wa karindwi uyu mwaka.”
Kasim Sanura uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania yari aherutse kugirana ikiganiro na Dizzim Online ashimangira ko yamaze kurongorwa n’umusore bakundana bikomeye. Uyu mukecuru yavuze ko bidatinze yitegura no kubyara umwana ugwa mu ntege Diamond Platnumz[umugabo wa Zari].
Umunyamakuru yabajije Sandra ati “Mu by’ukuri wararongowe?” Undi n’ibyishimo ku maso asubiza agira ati “Nararongowe, yego!” Yahise yerekana ikiganza bamwambitseho impeta ihamya ko yabonye umusore bakomezanya urugendo rw’urukundo.
Sandra [aseka cyane] yanahamije ko mu mubano we n’uyu musore barushinze ngo yiteguye kubyara umwana uzaba ugwa mu ntege Diamond Platnumz. Ati “Naseeb[Diamond] azabona murumuna we igihe cyose. Mwebwe se ntimushaka umwana? Nuko rero nimutegereze umwana wa nyuma.”
Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma na Sanura Kasim, ntibakibana mu nzu kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese ahitamo kuba ukwe.
Abdul Juma[ubu aba wenyine ahitwa Magomeni, Dar es Salaam] yatandukanye na Sanura, Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.
Kuva Diamond yarushingana na Zari ibibazo byarushijeho gukaza umurego ndetse mu myaka igera kuri itatu bamaranye Abdul Juma yagiye yimwa amahirwe yo kubonana n’abuzukuru be.
Diamond yaguriye nyina inzu nziza n’imodoka zihenze mu gihe se Abdul Juma yirirwa yiyicira isazi mu maso.


















TANGA IGITEKEREZO