Uyu mukobwa mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, yahishuye ko umunsi umwe ubwo yari afite imyaka itandatu yari kumwe n’umubyeyi we mu rugo, asohotse hanze umukozi w’iwabo amurusha imbaraga aramusambanya.
Iki gihe ngo iwabo bakoze ibishoboka byose baramuvuza ndetse ku bw’amahirwe ntiyagira indwara ahandurira.
Uwamusambanyije na we yarakurikiranywe agenerwa ibihano bijyanye n’amategeko ahana mu Rwanda.
Uwase yavuze kobyabaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, Ibi ngo byamugizeho ingaruka kuko ku ishuri abana bamwishishaga bakamuryanira inzara bagendeye ku byamubayeho.
Uko imyaka yashiraga niko ibyamubayeho byagendaga bisa n’ibyibagirana, uyu mukobwa icyakora yari akibitse agahinda k’ibyamubayeho.
Ubwo yari ageze mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye nibwo yongeye kugirwaho ingaruka n’agahinda yari amaze igihe agendana.
Iki gihe Uwase avuga ko yatangiye kujya yirirwa yigunze, akicara agaturika akarira n’ibindi. Yagize ati” Nagiye kuri Google ndasoma nsanga ibimbaho ari ingaruka z’ibyambayeho nkiri umwana.”
Uyu mukobwa avuga ko hari nubwo yigeze gushaka kwiyahura kubera iki kibazo ariko Imana igakinga akaboko.
Ati "Hari igihe nicaye numva igisubizo cy’ibyambayeho ari uko napfa, icyakora natinye kwiyahura. Naravugaga nti se nsimbutse itaje yo ku ishuri simpfe ahubwo nkarushaho guteza ibindi bibazo, nk’umuntu wizera Imana kandi namenye ko iyo umuntu apfuye gutyo atajya mu ijuru.”
Nyuma Uwase yaje gutangira kuganiriza inshuti ze ibyamubayeho umutima we utangira gucya abona ko kuganira ibyamubayeho ari ibintu byamufasha gukira.
Uwase avuga ko ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yarwariye ku ishuri indwara ifite aho ihuriye n’ingaruka z’ibyamubayeho, birongera biramukomeretsa yanzura kubibwira umukobwa bari inshuti.
Nyuma yo kuganiriza inshuti ye iki kibazo, Uwase yavuze ko yahise yumva aruhutse ndetse yumva ko hari na bagenzi be bahuye n’ihohoterwa nk’iryo yahuye naryo ariko ugasanga batabonye uko babiganiriza abantu kubera kwitinya.
Ibi byatumye ariwo mushinga yinjirana muri Miss Rwanda 2020, aha akaba yariyemeje gukangurira abantu gutinyuka kuvuga iby’ihohoterwa bahuye naryo aho kubiherana ngo baheranwe n’agahinda.
Yemeza ko akivuga bwa mbere ubu buhamya bwe mu itangazamakuru, iwabo bagize impungenge ko byamugiraho ingaruka mu irushanwa ariko agerageza kubasobanurira ko ntacyo byakwica.
Uwase avuga ko atatanze ubu buhamya ngo agirirwe impuhwe, ahubwo ari umwanya yabonye wo gufasha abana bakiri bato cyangwa bakuru babicecetse, bakumva ko kwitinyuka bakavuga ibyababayeho ari umuti womora.
Uwase avuga ko yatorwa nka Miss Rwanda cyangwa adatowe bitazamubuza gukomeza umushinga we wo gukangurira abahuye n’ihohoterwa nk’irye gutinyuka kubivuga aho kubihishira.
Uwase avuga ko kuva yatangira kuvuga ibyamubayeho yakiriye ubutumwa bw’abantu batandukanye bahuye n’ikibazo nk’icye bagiye bamusaba ko baganira, akabona ko ari ikibazo gikwiriye kwitabwaho.
Uwase ni umwe mu bakobwa basubiye muri Miss Rwanda 2020 nyuma yuko 2019 nabwo yari yitabiriye ntahirwe, ibyo we yise ko atari yiteguye neza.
Uyu mukobwa ufite nimero 51 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 asanzwe ari umumurikamideri ukorana na sosiyete yo muri Nigeria ndetse akaba n’umuhanzi w’imideri.
Ikiganiro na Uwase Aïsha ahishura ko yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu



















TANGA IGITEKEREZO