00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwase Belinda ‘Bel’ yasezerewe muri ‘The Voice Afrique Francophone’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 July 2026 saa 03:30
Yasuwe :

Irushanwa rya ’The Voice Afrique Francophone’ rinyuzwa kuri Canal+ Magic rirakomeje, aho rigeze mu cyiciro cy’uko abanyempano babiri bahatana mu miririmbire yabo imbonankubone, hagatoranywamo umwe ukomeza.

Uwase Belinda uzwi nka Bel yiyongereye kuri Boukuru wari uherutse gusezererwa muri iri rushanwa, bituma ‘The Voice Afrique Francophone’ isigaranamo Umunyarwanda umwe gusa.

Ku wa 25 Nyakanga 2026 ni bwo hacishijweho amashusho y’icyiciro cya kabiri cya ‘Battles’, mu gihe icya mbere cyasize Boukuru asezerewe, naho Sabrina, umwe mu Banyanyarwanda batatu bari bahagarariye igihugu, akaba ari we wabashije gukomeza.

Bel wari mu ikipe ya Emma’a yasezerewe n’umuhanzi Emmanuel Reve ukomoka muri Gabon, igihugu na we ahagarariye ndetse akaba ari na cyo cyakomotseho umutoza Emma’a wagombaga guhitamo uzakomeza.

Kuba uwatoranyaga umukinnyi ukomeza akomoka mu gihugu kimwe n’umwe mu bahatanaga bishobora gutuma ugiye gusezererwa abyitwaza nk’impamvu yatumye atsinzwa, cyane ko aba banyempano baba badahura mu buryo bw’imvange y’amajwi gusa ahubwo n’amahitamo y’umutoza akaba agira uruhare runini.

Sabrina, ari na we Munyarwanda rukumbi usigaye muri iri rushanwa, biteganyijwe ko azagaragara ahatana mu cyiciro cya ‘Demi-finale’.

Iri rushanwa ritangirana n’icyiciro cya ‘Blind Audition’, aho abanyempano baririmba bateye umugongo abagize akanama nkemurampaka kagizwe n’abarimo Meiway wo muri Côte d’Ivoire, Josey wo muri Côte d’Ivoire, Franglish wo mu Bufaransa na Emma’a wo muri Gabon.

Iyo umunyempano yemeje umwe mu bagize akanama nkemurampaka, barahindukira maze buri umwe akamwifuzaho kujya mu ikipe ye kugira ngo amufashe mu rugendo rw’iri rushanwa.

Abanyempano na bo bahabwa umwanya wo guhitamo umutoza bashaka gukorana na we, bakajya mu ikipe ye.

Nyuma y’iki cyiciro hakurikiraho icyitwa ‘Battle’, aho abanyempano babiri bari mu ikipe imwe bahurira ku rubyiniro bagahatana imbere y’akanama nkemurampaka. Umutoza wabo ni we ufata icyemezo cyo guhitamo uwahize undi agakomeza mu irushanwa.

Iki ni cyo cyiciro Boukuru na Bel baviriyemo, bituma u Rwanda rusigarana umunyempano umwe gusa, ari we Sabrina wabashije kurenga icyiciro cya ‘Battle’ cyarangiye muri Mata 2026.

Uwase Belinda ‘Bel’ yasezerewe muri ‘The Voice Afrique Francophone’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages