Miss Umutoni Uwase Belinda akoze ubukwe nyuma y’iminsi itandatu ahamije urukundo rwe na Theo Gakire imbere y’imiryango, icyo gihe umuhango wo gusaba no gutanga inkwano wabereye ahitwa Sunset Garden i Kagugu tariki ya 1 Ukwakira 2017.
Miss Umutoni Uwase Belinda n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera barushinze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017. Ibirori byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya kivu ahitwa Moriah Hill Resort.
Ibirori byo kwishimira urugo rushya rwa Miss Umutoni Uwase Belinda na Theo Gakire Ntarugera byitabiriwe na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barimo Umutesi Aisha, Umutoni Tracy Ford n’abandi.
Ubukwe bwa Miss Umutoni Uwase Belinda w’imyaka 21 na Theo Gakire bwatangajwe mu buryo bwatunguye benshi, urukundo rwabo narwo ntirwavuzwe na rimwe mu itangazamakuru nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi bakobwa b’ibyamamare.
Babanje gusezerana imbere y’amategeko...
Basezeranye imbere y’Imana
Amafoto: JDC Digital Studio



















TANGA IGITEKEREZO