Ibi yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wo kumurika Ikinyamakuru cye Ireme Magazine azajya anyuzamo inkuru zigamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere.
Yavuze ko yiyemeje kwigisha urubyiruko abinyujije mu mpano ye yo kwandika, kuko ari bwo buryo abasha kuvuga ibimurimo.
Mu kiganiro yatanze yabajijwe ku mbogamizi yahuye nazo ubwo yatangiraga umushinga we, avuga ko imwe muri zo ari abantu bakabaye bamufasha bashatse kubyuriraho bahaza ibyifuzo byabo, ibintu ngo ahuriyeho n’abandi benshi.
Ati “Hari igihe bibaho ko ushobora kwibeshya ku muntu. Akenshi iyo uri gutangira bari abantu bifuza ko uzamuka ariko hakaba n’abandi bashaka uko bakwangiza. Iyo utangiye ikintu nk’iki cyo kwandika ukenera inama. Usibye kuri njyewe n’urundi rubyiruko imbogamizi rugira ni uguhura n’abantu badakwiye guhura nabo. Ugenda usanga umuntu mu by’ukuri akaba ashaka kugufasha ariko nawe ashaka kubyungukiramo.”
Yongeyeho ko iyi mbogamizi ikomeye cyane ku buryo ituma hari bamwe bareka inzira ziganisha ku nzozi zabo, bakajya mu bindi ku bw’amaburakindi.
Ati “Umwana agira igitekerezo akavuga ati ‘nkeneye kwegera uriya muntu kuko njya mubona kuri televiziyo cyangwa aho ntuye ni umunyabwenge’. Niba wegereye uwo muntu ukamugisha inama ukabona akujyanye mu zindi nzira, uribaza uti ‘ese uyu muntu ko muzi akaba ambwira ibi’ akavuga ati aho kugira ngo uyu mushinga nywukomeza reka njye kwaka akazi. Iyo mbogamizi abantu benshi barayibona cyane abana b’abakobwa nubwo badakunda kubivuga.”
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, witabiriye uyu muhango, yavuze ko u Rwanda rwifuza urubyiruko rumeze nka Uwase Fiona rutekereza ibyagirira igihugu akamaro.
Ati “Urubyiruko ruzima ni urubyiruko rufite ibitekerezo nka Fiona, rufite umuco, rufite uburere, rwumva ko rufite igihugu kandi rugomba kugira icyo rukigomba. Ntabwo ari ururangariye mu bidafite umumaro.”
Bamporiki yizeje uyu mukobwa ubufasha bwose ashoboye, ahita anagura kopi imwe amafaranga ibihumbi 300 Frw mu rwego rwo kumufasha gukomeza guharanira kugera ku nzozi ze.


















TANGA IGITEKEREZO