Miss Supraglobal ni irushanwa rihuza abakobwa bafite ubushobozi, ubwenge n’imyumvire igezweho, bahuriye ku ndangagaciro zo kurengera Isi. Rizaba guhera ku wa 24-30 Mutarama 2026, muri Lemon Tree Hotel.
Rirangwa no gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza, ubukangurambaga bwo kurwanya ihindagurika ry’ibihe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Rihuriza hamwe n’uruhare rw’ubukerarugendo butangiza ibidukikije, guca ibikorwa byangiza ibidukikije, ndetse rikibanda ku bikorwa bya “Green Campaigns” bigamije kuzamura ubumenyi ku bidukikije no gushishikariza abantu kubyitaho.
Ni irushanwa rifite umwihariko kuko abakobwa baryitabira batambara bikini haba mu myiyereko cyangwa mu zindi gahunda z’irushanwa, rigaha agaciro cyane ubuhanga, icyerekezo, uburere n’uruhare umukobwa ashobora kugira mu kurengera Isi.
Uwase Laura Sarah yavuze ko abategura bamwandikiye bamusaba guhagararira u Rwanda, ndetse nawe akitabira ubutumire bwabo. Yavuze ko intego ye ari ugukoresha uru rubuga mu gutanga umusanzu mu bukangurambaga ku baturage, kwigisha no gukangurira urubyiruko n’imiryango gukora ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije, birimo gutegura ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, gukangurira abantu gusigasira umutungo kamere no kurwanya imyitwarire yangiza Isi.
Avuga ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu guhangana n’imbogamizi Isi ihanganye na zo, kuko rufite imyumvire mishya, ibitekerezo bishya n’imbaraga zo guteza imbere impinduka.
Uwase avuga ko uruhare rw’urubyiruko rugaragara mu bikorwa by’ubukangurambaga, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ubutumwa, gushyigikira gahunda zo kurwanya ihindagurika ry’ibihe, guteza imbere imibereho myiza no guhangana n’ubukene n’ubusumbane.
Irushanwa rya Miss Supraglobal rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu birimo Nepal, Mexique, Uganda, Cameroon, Philippines, Haiti, u Buholandi, Indonesia, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda ruzahagararirwa na Uwase Laura Sarah n’ibindi.
Uwase Laura Sarah mu Ukuboza 2024 yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden International ryaberaga muri Nigeria, aho yabaye igisonga cya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!