Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69., yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu bakobwa 20 batsindiye kujya mu cyiciro cya nyuma cyo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda, Uwase Ndahiro Liliane yazamukiye ku itike yahawe n’abafana nk’uwahundagajweho amajwi kurusha abandi. Yahize abandi mu gutorwa cyane cyane aho yagize amajwi 56,500.
Yari mu bakandida icumi baserukiye Intara y’Amajyepfo aho yari kumwe na Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, afite imyaka 18; Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20; Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20; Umunyana Shanitah, afite imyaka 18; Umuhire Rebecca, afite imyaka 19; Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.
Abakobwa 20 bemerewe kujya mu mwiherero :
1. Uwase Ndahiro Liliane
2. Umunyana Shanitah
3. Irebe Natacha Ursule
4. Munyana Shemsa
5. Umuhioza Karen
6. Umuhire Rebecca
7. Ishimwe Noriella
8. Iradukunda Liliane
9. Uwase Fiona
10. Irakoze Vanessa
11. Umutoniwase Anastasie
12. Dushimimana Lydia
13. Ingabire Belinda
14. Ingabire Divine
15. Uwankunda Belinda
16. Umutoniwase Paula
17. Uwineza Solange
18. Mushambokazi Jordan
19. Nzakorerimana Gloria
20. Umutoni Charlotte
Aba bakobwa bazajya gukorera umwiherero mu Mujyi wa Nyamata aho bazamara ibyumweru bibiri kuri Golden Tulip Hotel.



















TANGA IGITEKEREZO