Ibirori byo gutoranya Nyampinga wa Afurika muri Canada byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Kamena 2018. Irushanwa ryari rihurije hamwe abakobwa cumi na bane bo mu bihugu bitandukanye birimo Sénégal, Côte d’Ivoire, Cameroun, Congo-Brazzaville, RDC, Guinée Conakry, Togo, Nigéria, Mali, Tanzanie n’u Rwanda.
Umukobwa ukomoka muri Nigeria witwa Wuraola Taibat Adeyemi w’imyaka 22 ni we wambitswe ikamba rya Miss Afrique Canada 2018. Uyu yiga mu ishami ry’itangazamakuru muri Concordia University akaba yifuza gukomereza mu byerekeye amategeko.
Uwase Nancy Sibylle ukomoka mu Rwanda yabaye igisonga cya mbere mu gihe uwitwa Safiatou Barry wo muri Guinea yabaye igisonga cya Kabiri.
Iri rushanwa ritegurwa na kompanyi yitwa Miss Afrique Canada (MAC) isanzwe itegura amarushanwa ahuza abakobwa bakomoka muri Afurika mu kububakamo imbaraga n’icyizere.
Miss Afrique Canada, igamije guhuriza hamwe abakobwa bakibyiruka bo muri Afurika ariko batuye mu gihugu cya Canada mu kubaha ubumenyi no kubaremamo icyizere no kwitinyuka nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri rushanwa.
Nancy Sibylle Uwase waserukiye u Rwanda, yavukiye i Kigali mu 1994 ariko ubu atuye muri Canada. Ni umuhanga mu byo kumurika imideli ndetse amenyereye amarushanwa y’ubwiza; mu 2013 yagizwe Miss Afrique Québec ahigitse benshi mu bakobwa bo muri Afurika yari ahanganye na bo.
Amwe mu mafoto ya Nancy Sibylle Uwase



















TANGA IGITEKEREZO