00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwase Sibylle yabaye igisonga cya Miss Afrique Canada

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 June 2018 saa 12:31
Yasuwe :

Nancy Sibylle Uwase waserukiye u Rwanda muri Miss Afrique Canada, yasoje ku mwanya wa kabiri muri iri rushanwa ryahuje abakobwa bakomoka muri Afurika bo mu bihugu bitandukanye.

Ibirori byo gutoranya Nyampinga wa Afurika muri Canada byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Kamena 2018. Irushanwa ryari rihurije hamwe abakobwa cumi na bane bo mu bihugu bitandukanye birimo Sénégal, Côte d’Ivoire, Cameroun, Congo-Brazzaville, RDC, Guinée Conakry, Togo, Nigéria, Mali, Tanzanie n’u Rwanda.

Umukobwa ukomoka muri Nigeria witwa Wuraola Taibat Adeyemi w’imyaka 22 ni we wambitswe ikamba rya Miss Afrique Canada 2018. Uyu yiga mu ishami ry’itangazamakuru muri Concordia University akaba yifuza gukomereza mu byerekeye amategeko.

Uwase Nancy Sibylle ukomoka mu Rwanda yabaye igisonga cya mbere mu gihe uwitwa Safiatou Barry wo muri Guinea yabaye igisonga cya Kabiri.

Safiatou Barry, Wuraola Taibat Adeyemi na Uwase Nancy Sibylle

Iri rushanwa ritegurwa na kompanyi yitwa Miss Afrique Canada (MAC) isanzwe itegura amarushanwa ahuza abakobwa bakomoka muri Afurika mu kububakamo imbaraga n’icyizere.

Miss Afrique Canada, igamije guhuriza hamwe abakobwa bakibyiruka bo muri Afurika ariko batuye mu gihugu cya Canada mu kubaha ubumenyi no kubaremamo icyizere no kwitinyuka nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri rushanwa.

Nancy Sibylle Uwase waserukiye u Rwanda, yavukiye i Kigali mu 1994 ariko ubu atuye muri Canada. Ni umuhanga mu byo kumurika imideli ndetse amenyereye amarushanwa y’ubwiza; mu 2013 yagizwe Miss Afrique Québec ahigitse benshi mu bakobwa bo muri Afurika yari ahanganye na bo.

Wuraola Taibat Adeyemi wo muri Nigeria n'ibisonga bye

Amwe mu mafoto ya Nancy Sibylle Uwase

Nancy Sibylle Uwase yaserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Afrique Canada
Uwase afite irindi kamba rya Miss Afrique Québec yahawe mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages