Derek Dixon wagaragaye muri filime za Tyler Perry nka Ruthless na The Oval yitwa wa Dale, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘The Hollywood Reporter’ kuri Email, aho yavuze ko gutangiza uru rubanza byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Ati “Byanteye ubwoba, ariko sinashoboraga kwemera ko akomeza kubikora adahanwe.”

Yakomeje agira ati “Buri muntu wese akwiriye kujya ku kazi akora inshingano ze, atari uguhohoterwa n’umukoresha we ushaka kuryamana na we.”

Uwunganira Tyler Perry mu by’amategeko, Matthew Boyd, yasubije ko ibi birego byose ari ibihimbano.

Ati “Uyu muntu yakoranye bya hafi na Tyler Perry abifiteho umugambi w’uburiganya. Ariko Tyler ntiyanyeganyezwa n’ibinyoma, kandi twizeye ko ibi birego bizateshwa agaciro.”

Dixon yavuze ko kuva atangaje uru rubanza amaze kwakira ubutumwa bw’iterabwoba, harimo no kumubwira kwicwa.

Ati“Ibi ni byo bituma cyane cyane abagabo batinya gutanga ubuhamya. Nari mbizi ko bizaba bibi, kandi koko byabaye bibi.”

Abajijwe niba yaragerageje kubanza gukemura ikibazo n’uwo arega mu buryo bw’ibanga, Dixon yavuze ati “Ibyo birageragezwa buri gihe ariko ntibizana impinduka zikenewe kugira ngo abandi badakomeza guhohoterwa. Ubwoba bwanjye ni uko azakomeza ibyo bikorwa nta ngaruka.”

Yakomeje avuga ko yari amaze igihe yiyumvisha ko ibyo yakorewe ari ibisanzwe mu ruganda rwa sinema ariko ati “Sinashoboraga gukomeza guceceka.”

Mu kirego yatanze ku wa 13 Kamena 2025 mu rukiko rwa Los Angeles, Dixon arega Tyler Perry avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu bindi birego yatanze harimo icyo gukubitwa no gukorerwa ihohotera ryo ku mubiri, kurenganywa no kwirukanwa mu kazi ku buryo bushingiye ku kwihorera no gukorerwa ihohoterwa ry’amarangamutima ku bushake.

Yasabye ko Tyler Perry yamuha indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 260$.

Derek Dixon washinje Tyler Perry ihohotera rishingiye ku gitsina yahishuye ko yakangishijwe kwicwa
Derek Dixon washinje Tyler Perry ihohotera rishingiye ku gitsina yahishuye ko yakangishijwe kwicwa
Tyler Perry ni umwe mu batunganya indirimbo bagezweho ku Isi muri filime yiswe 'Straw' iri guca ibintu
Tyler Perry ni umwe mu batunganya indirimbo bagezweho ku Isi muri filime yiswe 'Straw' iri guca ibintu