Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Cobra yabatijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017 ubwo yari mu rugendo rw’ivugabutumwa ari gukorana n’abandi bakirisitu bo muri Zion Temple muri Israel.

Cobra yabatijwe na Apotre Paul Gitwaza uyoboye itsinda ry’abakirisitu bagera muri mirongo itanu bagiye mu rugendo rwo gusura Israel no kuvugira amasengesho ku butaka bubitse amateka yiganjemo ayo Yezu/Yesu yanyuzemo mbere y’uko asubira mu ijuru.

Yabatirijwe mu mugezi wa Yorodani ari na wo Yohani Baptiste yabatirijemo Yezu, uyu mugabo na we Gitwaza yamushyizemo inshuro zirindwi arangije azamura ikiganza ashimira Imana anahamya ko ariyo yonyine ishobora guhindura ibintu byose ku Isi.

Habimana Eugene[Cobra] yabatirijwe mu mugezi wa Yorodani
Habimana Eugene[Cobra] yabatirijwe mu mugezi wa Yorodani

Eugène Habimana [Cobra] ni umubyeyi w’umuhanzi Anaella Rusaro ubarizwa mu itorero Women Foundation Ministries. Yari amaze igihe akorera mu Burundi nyuma y’imyaka ine akabyiniro ka Cadillac gafashwe n’inkongi y’umuriro.

Akabyiniro ke karakunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali gusa kuwa 17 Ugushingo 2012 kafashwe n’inkongi y’umuriro karakongoka. Aka kabyiniro kahiriye mu bihe bimwe n’utundi tubyiniro turimo Down Town na La Classe ndetse na B-Club.

Umwana wa Cobra yishimiye ko se yakiriye agakiza akanabatizwa
Umwana wa Cobra yishimiye ko se yakiriye agakiza akanabatizwa
Cobra ari mu bakirisitu baherekeje Gitwaza muri Israel
Cobra ari mu bakirisitu baherekeje Gitwaza muri Israel
Cobra wamaze kubatizwa ubu yatangiye amasengesho yo kwiyegereza Imana muri Israel
Cobra wamaze kubatizwa ubu yatangiye amasengesho yo kwiyegereza Imana muri Israel
Gitwaza yigishirije aba bakirisitu ku musozi wahoze wubatseho ingoro ya Pilato
Gitwaza yigishirije aba bakirisitu ku musozi wahoze wubatseho ingoro ya Pilato
Gitwaza yavuze ko ibi biti bateyeyo ni ibyo gukiranuka, bivugwa muri Yesaya 61 ku murongo wa 3
Gitwaza yavuze ko ibi biti bateyeyo ni ibyo gukiranuka, bivugwa muri Yesaya 61 ku murongo wa 3