00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwatanze ibiyobyabwenge byishe Michael Williams yakatiwe igifungo cy’imyaka 10

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 August 2023 saa 05:10
Yasuwe :

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge mu mujyi wa New York wagurishije heroin na cocaine ku mukinnyi wa filime Michael Kenneth Williams bikamuhitana, yakatiwe gufungwa imyaka 10.

Uyu mucuruzi w’ibiyobyabwenge Irvin Cartagena uzwi nka “Green Eyes”, ahawe iki gihano nyuma y’amashusho yafashwe na camera zo mu muhanda wa Williamsburg amugaragaza ashyikiriza ibiyobyabwenge Michael Williams wamamariye muri filime zirimo "The Wire".

Isuzumwa ryakozwe ryagaragaje ko ibi biyobyabwenge byahawe Micheal Williams birimo uruvange rwa heroin, cocaine na methamphetamine.

Nyuma y’amasaha make ahawe ibi biyobyabwenge uyu mukinnyi wa filime yasanzwe iwe mu rugo yapfuye ku wa 6 Nzeri 2023 yishwe no gukoresha ikigero cyo hejuru cy’ibiyobyabwenge.

Ibi bikiba Cartagena (Greem Eyes) yahungiye muri Puerto Rico nyuma yo kumenya ko ibiyobyabwenge yagurishije byishe umuntu.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yafashwe muri Gashyantare 2022, umushinjacyaha yavuze ko uyu mucuruzi w’ibiyobyabwenge na bagenzi be bakomeje kugurisha ibi bicuruzwa byabo kandi bazi neza ko byica abantu.

Nyuma yo gukatirwa imyaka 10 muri 12 yari yasabiwe n’ubushinjacyaha, Cartagena (Greem Eyes) yasabiye imbabazi ibikorwa bye avuga bo bakora ibi bikorwa batiteze ko hari uwabipfiramo.

Cartagena (Greem Eyes) ni umwe mu bagabo bane bari bakurikiranweho iki cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bose babigurishije Michael Williams.

Muri Nyakanga 2023 uwitwa Carlos Macci na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 gusa asabirwa imbabazi na mwishywa wa Michael Williams ahabwa igifungo cy’imyaka ibiri n’igice.

Michael Kenneth Williams yakinnye filime zitandukanye zirimo Boardwalk Empire , Breaking, Surrounded ,The Purge: Anarchy,Body Brokers, Critical Thinking, n’izindi.

Michael K Williams yamamariye muri filime zirimo 'The Wire' yakinnyemo kuvamu 2002 kugeza 2008 ya HBO
Michael Kenneth Williams yishwe n'ibiyobyabwenge yaguze kuri Irvin Cartagena uzwi nka “Green Eyes”
Amashusho yafashwe ubwo Michael Kenneth Williams yaguraga ibiyobyabwenge na Irvin Cartagena “Green Eyes”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages