Jean Pierre Enzen watoje Rayon Sports muri 2011 yakoze agashya atwara Miss Uwizeye Louise ku igare ku munsi w’ubukwe bwabo bwabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014.
Bamaze kuva mu rusengero gusezerana imbere y’Imana, Jean Pierre Enzen, ukomoka muri Luxemburg yatunguye abatuye umujyi wa Rubavu ubwo bamubonaga atwaye umugeni we ku igare berekeza kuri Serena Hotel Rubavu ahabereye umuhango wo gusangira n’inshuti zabo.
Louise Uwizeye warushinganye na Jean Pierre Enzen, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss NUR 2009 naho umugabo we akaba azwi cyane mu Rwanda mu ikipe y’igihugu y’imikino ngororamubiri.
Enzen yari ashinzwe tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, yatoje Rayon Sports mu mwaka wa 2011 ubwo yari imaze gufatwa na Albert Rudatsimburwa. Yabaye ushinzwe kunanura imitsi mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Jean Pierre Enzen arushinganye na Louise Uwizeye, nyuma y’igihe kigera ku mwaka bari bamaze baba i Luxemburg. Biteganyijwe ko nyuma y’ubukwe bwabo bazahita basubira i Burayi ari naho uyu mugabo akomoka.



















TANGA IGITEKEREZO