Ibi uyu musore yabitangaje mu butumwa yandikiye Romy Jons uzwi nka RJ The DJ, usanzwe afasha Diamond Platnumz mu bijyanye no kuvanga imiziki.
Mfitimfura yagize ati “Ninjye watoye ikote rya Diamond. Niba hari umuntu ushaka kurigura, wambwira kuko nshaka kurigurisha nkagura indi telefone.”
RJ The DJ yasangije ubu butumwa abamukurikira, abasaba gushyigikira uyu musore kugira ngo abashe kubona telefone, agaragaza ko nibashyira hamwe bishobora kumufasha.
Iri kote Diamond yajugunye mu bafana ni iryo yaserukanye mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Kanama 2026.
Ubwo Diamond yahingukaga ku rubyiniro, yari yambaye ikote rirerire ry’umweru. Nyuma yo kuririmba indirimbo ebyiri, yahise arijugunya mu bafana, bityo Mfitimfura Khalim Fiacre aza kuba umwe mu baritoraguye.
Igitaramo Diamond yatangiyemo iri kote ni kimwe mu byashyuhije Kigali mu mpera z’icyumweru gishize. Yagihuriyemo n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Marnaud na Etania wo muri Uganda ari bo basusurutsaga abitabiriye iki gitaramo, babacurangira imiziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!