00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwera Lydia yahize abanyempano batandatu mu irushanwa ry’umuziki ryabereye i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 December 2017 saa 11:25
Yasuwe :

Uwera Lydia, umunyempano wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza yahize abandi mu irushanwa rya Yeejo The Vocal rigamije guteza imbere impano z’urubyiruko mu kuririmba.

Iri rushanwa ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize ryahuje abanyempano batandatu bose baririmbye mu buryo bwa Live babifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi ryitwa Kinga Blues rikorera umuziki mu Burundi.

Abari bahatanye muri iri rushanwa ryabereye mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Kimisagara Youth Centre) barimo Uwera Lydia wegukanye umwanya wa mbere; Nshimiyimana Aimable wize umuziki ku Nyundo yabaye uwa kabiri, yemerewe gukorerwa indirimbo muri KFTV Rwanda; Pascal Solo, usanzwe ari umunyezamu mu Amagaju FC, yabaye uwa gatatu yemererwa kwigishwa piano na International Youth Fellowship Rwanda.

Uwera Lydia wegukanye umwanya wa mbere muri Yeejo The Vocal yemerewe kwigishwa umuziki amezi atatu na Kinga Blue yanafashije abanyempano bose bahatanye. Yanemerewe gukorana ingendo na Wilson Tours nk’umwe mu baterankunga b’irushanwa; gutangiza ubucuruzi bwa Kiosk y’amashanyarazi akomoka ku mirasire abifashijwemo na Shiriki ARED; kureba ibyiza bitatse urwa Gasabo muri gahunda ya Tembera u Rwanda; yanahawe buruse yo kwiga Ikidage na Goethe Institute.

Uwera yavuze ko amahirwe yemerewe yo kwigishwa umuziki agomba kuyabyaza umusaruro mu kuzamura impano ye mu gucuranga no kuririmba ndetse no kwiyungura ubumenyi mu ndimi bizamufasha mu masomo y’ubukerarugendo asanzwe yiga.

Yagize ati "Ndishimye cyane gutsinda irushanwa rya Yeejo The Vocal ku nshuro yaryo ya kabiri, Imana ihabwe icyubahiro. Mu by’ukuri irushanwa ryari rikomeye kuko abaryitabiriye bose bari bafite impano. Twese twari dufite amahirwe yo gutsinda ariko uyu munsi ninjye byahiriye kugaragaza ubuhanga. Ibi binyongereye imbaraga, ntabwo nzahagarika umuziki ahubwo ngiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo bingeze ku rundi rwego.”

Uwera Lydia ubarizwa mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Zion Temple yahize abanyempano batandatu mu irushanwa ry’umuziki ryabereye i Kigali

Umuyobozi wa Yeejo itegura iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, Nyabyenda Jean Baptiste, yavuze ko intego bagenda bayigeraho uko imyaka ishira kuko icyo bagamije ari ukuvumbura no kugaragaza impano zihishe mu rubyiruko rw’u Rwanda ariko rutabasha kwerekana no kurugeza ku mahirwe y’ubuzima.

Uwera Lydia wemerewe gufashwa kuzamura urwego rw’ubumenyi afite agahabwa n’ibindi bihembo asanzwe aririmba mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Zion Temple.

Ubuhanga bwe bwagaragariye mu gutinyuka kwigaragaza imbere y’abantu benshi n’uburyo yagoroye ijwi mu ndirimbo “I know who I am” ya Sinach wo muri Nigeria.

Uwera Lydie wahize abandi muri Yeejo The Vocal yaririmbye 'I know who I am' ya Sinach
Itsinda ryitwa Street Empire riri mu bitabiriye Yeejo The Vocal ibaye ku nshuro ya kabiri
Kinga Blues Band ni yo yacurangiye abahanzi bakizamuka ubwo barushanwaga
Pascal Solo ukinira ikipe y'Amagaju yabaye uwa gatatu
Iri rushanwa ryitabiriwe n'abanyempano mu ngeri zitandukanye zirimo no kubyina
Nshimiyimana Aimable [Aimablo] wize umuziki ku Nyundo yabaye uwa kabiri
Niyonkuru Bora Aimée Pacifique [Bora Lavender] yagaragaje impano imbere y'imbaga yarebye iri rushanwa
Iki gikorwa cyabereye mu Kigo cy'Urubyiruko cya Kimisagara cyari cyitabiriwe n'abantu benshi
Hakizimana Jean Damascène, umwe mu bitabiriye irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages