00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwihirwe, umukobwa witwaje imivugo ahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 December 2018 saa 06:01
Yasuwe :

Uwihirwe Yasipi Casimir aherutse kubona itike yo guhagararira Intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, yatangaje ko agiye kwifashisha imivugo mu kugaragaza ibibazo byugarije urubyiruko.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 asoje amashuri muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa. Asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali ariko yiyamamarije mu Burasirazuba nk’intara akomokamo.

Afite umushinga wo guteza imbere impano z’urubyiruko no gukomeza kurushishikariza gutekereza mu buryo bwisumbuye.

Ati “Bizaba ari ihuriro ry’urubyiruko rw’ingeri zitandukanye kugira ngo imbaraga zabo zibe zashyirwa hamwe mu kubaka igihugu. Bizajya biba mu mirenge bihereye kuri ibi bintu biri kuza by’itorero ryo mu midugudu.”

Uyu mukobwa usanzwe ari umuhanga mu mivugo yiganje mu rurimi rw’Icyongereza, avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda rizamubera umuyoboro.

Ati “Muri uko gutekereza byagutse n’imivugo izazamo ikabereka Isi turimo uko imeze […] Kuvuga imivugo ni uburyo ushobora gusobanura ibintu neza n’imvano yabyo utabiciye hejuru rero nibyo bizamfasha cyane. Nzajya mpitamo ikintu navugaho numva cyahindura imitekerereze y’abantu.”

Muri gahunda za vuba afite, harimo gutangiza urubuga rwo kuri internet ruzajya ruba ruriho ubwo buhamya mu buryo bwanditse ndetse no mu mashusho.

Uyu mukobwa afite umuvugo witwa ‘You are The Next Generation’ aho agaragaza ibibazo bihari mu rubyiruko, akerekana uburyo ntacyo abantu babikoraho ahubwo amaso bayiriza ku mbuga nkoranyambaga.

Aha niho agaragaza umumaro w’ imbaraga z’urubyiruko ruramutse rumenye ubwenge rugahangana n’ibibazo bihari.

Ku wa 27 Ukwakira 2018 mu irushanwa ryiswe ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryahuzaga abahanga mu busizi baturutse mu mashuri yisumbuye n’abandi bayasoje mu gikorwa gitegurwa n’Umuryango wa TransPoesis, Uwihirwe yahize abandi yegukana umwanya wa mbere.

Umuvugo we wamuhesheje amahirwa yanikira bagenzi be nyuma yo gutsinda ahabwa igikombe cyitiriwe Nyirarumaga gifite agaciro k’amadolari 150, asezeranywa gukorerwa amajwi n’amashusho by’umuvugo we.

Ubuhanga bw'uyu mukobwa mu rurimi rw'Icyongereza bwakuriwe ingofero na benshi
Uwihirwe avuga ko afite gahunda yo gukuza impano z'urubyiruko yifashishije Miss Rwanda
Uwihirwe Casimir Yasip ni umuhanga mu mivugo

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages