00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwihirwe yahize abandi mu irushanwa ryo kuvuga imivugo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 October 2018 saa 12:02
Yasuwe :

Irushanwa ryiswe ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryahuzaga abahanga mu busizi baturutse mu mashuri yisumbuye n’abandi bayasoje, ryasojwe Uwihirwe Casmir Yasipi w’imyaka 17 yanikiye bagenzi be.

Ubusanzwe iri rushanwa riba buri mezi atatu, rigahuriza hamwe abihariye mu guhanga imivugo mu ndimi zitandukanye.

Ni igikorwa gitegurwa n’Umuryango wa TransPoesis washinzwe n’abantu babiri aribo Kayitare Mustafa na Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari rifite umwihariko ndetse harimo abanyeshuri bahawe amahugurwa ajyanye no kuvuga imivugo bo mu mashuri yisumbuye nk’irya Kagarama, Lycée de Kigali na Saint Vincent y’i Ndera.

Ryahuje abagera kuri 15 barimo n’abandi basanzwe barasoje ayisumbuye.

Mu bavuze imivugo mu rurimi rw’Icyongereza Uwihirwe Yasipi Casmir wiga muri Lycée de Kigali mu ishami ry’imibare, ubugenge na mudasobwa yanikiye bagenzi be nyuma yo gutsinda ahabwa igikombe cyitiriwe Nyirarumaga gifite agaciro k’amadolari 150, akazanakorerwa amashusho y’umuvugo we.

Mu bakoreshaga Ikinyarwanda uwitwa Uwanyirijuru Josiane wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge mu Ruhango ni we wahize abandi n’aho Murungi Anitha wiga muri Lycée de Kigali aba uwatowe n’abari bakurikiye aya marushanwa.

Mu kiganiro Uwihirwe yahaye IGIHE nyuma yo kwegukana igihembo, yavuze ko gutsinda kuri we ari ikintu gikomeye ndetse byamukoze ku mutima bikamwereka ko hari abantu bazirikana abanyempano.

Ati “Gutsinda kuri njye icyo bivuze ni ukwerekana ko n’ubwo hari byinshi biba biturimo hari benshi bari hanze bashaka kudufasha ngo bibashe kuzamuka. Nka njye by’umwihariko ntabwo naje aha numva ko nahiga abandi kuko numvaga hari abandenzeho gusa kuba navugaga ibindimo nicyo cyatumye mbasha gutsinda.”

Uyu mukobwa yavuze ko yahoze yiyumvamo ubusizi ariko ntabyiyumvishe ko ari ibye, aza kubitangira mu mwaka ushize ndetse atangira kubikuza ubwo yahabwaga amahugurwa na TransPoesis Rwanda.

Mu muvugo we yise ‘You are not a human’ yagerageje kwerekana uburyo hari byinshi bibura nyamara abantu bakiyita ko ari abantu kandi atari byo.

Avuga ku ihohoterwa ry’abana b’abakobwa ryeze muri iki gihe, inzara , anerekana ko abakuru bavuga ko ab’ubu aribo badukanye imico idasanzwe nyamara aribo bayikuyeho.

Kayitare Mustafa uri mu batangije iri rushanwa yavuze ko rimaze gucengera benshi.

Ati” Mu myaka itatu tumaze twakoze icyiciro cya cumi cy’irushanwa, byatweretse ko twatangiye ikintu kinini, dukeka ko abanyarwanda benshi bafite impano niyo zaba atari iz’ubisizi babuze aho bazerekanira.”

Muri iki gikorwa, umuhanzi Jules Sentore yataramiye abari baje kwihera ijisho, banezerwa mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Udatsikira’, ‘Warakoze’, ‘Diarabi’, ‘Kora akazi’ n’izindi.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’Umunya-Kenya, Glady Mwende, Umunyarwandakazi w’umusizi Amina Umuhoza , Bahati uri mu begukanye iri rushanwa mu myaka yashize ndetse na Modeste Nsanzabaganwa usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC).

Amina Umuhoza usanzwe azwi mu busizi mu Rwanda nawe yari mu bagize akanama gatanga amanota
Igihembo cyatanzwe cyitiriwe Umusizi wabayeho ku ngoma ya Ruganzu witwaga Nyirarumaga
Andrea Grieder watangije iri rushanwa ubwo yashimiraga abaryitabiriye kuri iyi nshuro
Bahati wiyita Rubebe yari mu bagize Akanama Nkemurampaka
Modeste Nsanzabaganwa wo muri RALC wari uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yavuze ko Umusizi ari umuntu ukomeye utekereza cyane kandi akajya inama
Maniraguha Carine watsinze mu irushanwa ryashize yerekanye amashusho y'umuvugo yakorewe na TransPoesis witwa 'Nk'umusazi'
Ibyishimo byari byose ku begukanye ibihembo
Umubare munini w'abahatanaga ni abanyeshuri
Umunyakenyakazi, Glady Mwende, wari mu Kanama Nkemurampaka
Umvugo wa Kibalonza Joseph witwa Akagingo avugamo uburyo imyanya y'ibanga ya bamwe ituma bakora ibidakorwa wavugishije benshi bari bari mu cyumba cyabereyemo irushanwa
Uwanyirijuru Josiane wabaye uwa mbere mu mivugo y'ikinyarwanda ashyikirizwa igikombe
Uwihirwe Casimir Yasip yahize abandi atsindira kuzakorerwa amashusho y'umuvugo we
Jules Sentore yasusurukije abari bitabiriye
Kayitare Mustafa uri mu batangije iri rushanwa yavuze ko baritangiye bategura intebe nke none ubu abantu basigaye bitabira ku rwego rwo hejuru

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages