Uwimana Basile yakoreye igihe kinini RC Nyagatare ahava ajya kuri TV&Radio 10, ubu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru[RBA], by’umwihariko Televiziyo y’u Rwanda.
Ubukwe bwa Uwimana Basile n’umukunzi we Carine Umutoni, buzaba mu byiciro bibiri; ku itariki ya 28 Nyakanga 2018 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa hanyuma ku itariki ya 12 Kanama 2018 habe gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika.
Uwimana Basile uzwi cyane mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ no gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, yateguje inshuti ze ubukwe bwe anavuga ko ibindi byerekeye impapuro z’ubutumire biri mu nzira.



















TANGA IGITEKEREZO