Arajwe ishinga no kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko cyane akibanda ku bakomoka mu Rwanda.
Uyu mutegarugori uba muri Canada, ku ikubitiro yabanje guhuza abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Diamond Platnumz wo muri Tanzani na Sheebah Karungi wo muri Uganda.
Bahakoreye ibitaramo bikomeye byahuruje benshi. Ubu ari kurambagiza abandi batandukanye bo mu Rwanda azakorana nabo mu bihe biri imbere gusa avuga ko ataranoza neza umugambi we ariko ko hari abo bavuganye.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abantu baba muri Canada bakomoka mu Burasirazuba bwa Afurika ariko akaza gusanga niyifashisha umuziki aribwo bizaba byiza kurushaho.
Ati “Nagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abantu batandukanye bo muri Afurika y’Iburasirazuba baba hano muri Canada mbona uburyo bwiza bwo kubahuriza hamwe ari ukubazanira abahanzi bakunda baturuka mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Tanzania, Burundi, Uganda na Kenya.”
Yavuze ko agitangira yagiye ahura n’imbogamizi ariko ubu biri kugenda bikemuka cyane ko afite itsinda rinini rimufasha.
Ati “Mu gutangira ntibiba byoroshye gusa uyu munsi abantu bari kungirira icyizere, simeze nka ba bandi babwira abantu ko hari umuhanzi runaka uzabataramira maze ugasanga ntiyahageze.”


















TANGA IGITEKEREZO