Uwimbabazi wari ufite umwaka umwe mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko we n’abavandimwe be bakuze barerwa n’umubyeyi umwe.

Mu 2005 nibwo bwa mbere babonye amashusho y’uburyo se yishwe ndetse babona n’umuntu wamwishe.

Ubwo se yicwaga, hari umunyamahanga wafataga amashusho icyo gihe ariko akorwa ku mutima no kubona abantu bagiye kwicwa bakabanza gusenga.

Byatumye ubwo yasubiraga i Burayi yaragiye gutunganya amashusho yose yagiye afata akoramo Filime mbarankuru y’ibyo yabonye ndetse anabyandikaho igitabo.

Mu 2005 nibwo uwo munyamahanga yagarutse mu Rwanda ashakisha imiryango y’abantu yafatiye amashusho bicwa, aribwo umuryango wa Uwimbabazi wamenyaga uko umubyeyi wabo yishwe.

Kwakira amashusho ya papa we yicwa byaramugoye cyane. Yagize ati “Byonyine iyo ureba filime bakica umuntu hari igihe urira cyangwa ukagira ikibazo, ibaze noneho abaye ari umubyeyi wawe”.

Ashingiye ku bugome yabonye Jenoside yakoranywe, n’uburyo nyuma Leta yagiye igerageza kwita ku barokotse Jenoside, Uwimbabazi yavuze ko yumvise ari inshingano kwandika igitabo.

Ati “Uwarokotse yagize amahirwe, agomba rero kutayapfusha ubusha akishakamo uburyo butuma abona ubuzima. Muri iki gitabo nshimira Abanyarwanda uburyo batahwemye kwishakamo ubuzima nyuma y’aya marorerwa yari arangiye mu Rwanda.”

Yavuze ko imirimo yo kwandika iki gitabo ayigeze kure nubwo atari ibintu bimworoheye, gusa ngo ingamba zo kuguma mu rugo hirindwa coronavirus zamuhaye umwanya wo kurangiza icyo gitabo.

Yavuze ko asigaje amapaji make y’iki gitabo arimo ibyo yifuza kuganira n’umugabo wagaragaye mu mashusho yica se, uri kugororerwa muri gereza ya Nyarugenge.

Uwimbabazi avuga ko igitabo cye ateganya kukirangiza bitarenze uyu mwaka wa 2020 bityo akagisangiza abantu banyuranye mu rwego rwo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukomeza kuyabika neza.

Uwimbabazi ni umwe mu bakobwa bazwi cyane mu ruganda rwo kumurika imideli mu Rwanda, dore ko ari umwe mu bategura ibirori bizwi nka Rwanda Cultural Fashion Show.

Reba ikiganiro twagiranye na Uwimbabazi Monica

Uwimbabazi azwi mu gutegura ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show
Uwimbabazi azwi mu gutegura ibirori bya Rwanda Cultural Fashion Show
Uwimbabazi ari kwandika igitabo “Ubuzima n’amahirwe” yakomoye ku kubona mashusho y’uburyo Se yishwe muri Jenoside
Uwimbabazi ari kwandika igitabo “Ubuzima n’amahirwe” yakomoye ku kubona mashusho y’uburyo Se yishwe muri Jenoside