Uwineza afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72; asanzwe aririmba muri Chorale de Kigali imwe mu zikomeye cyane muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’amajwi yatorewe ku rubuga rwa IGIHE.com, uyu mukobwa ni we wagize amanota menshi aho mu minsi itatu itora rimaze yatowe inshuro 23,860.

Inyuma ya Uwineza Solange haje Munyana Shemsa waserukiye Intara y’Uburasirazuba n’amajwi 14055, akurikiwe na Irebe Natacha Ursule uhagarariye Intara y’Amajyaruguru 13,637. Uyu Irebe no mu matora yo kuri telefone ari ku mwanya gatatu inyuma ya Uwonkunda Belinda na Ndahiro Liliane.

Mu bakobwa batanu ba mbere batowe cyane bikozwe n’abasomyi ba IGIHE, harimo Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18. Uyu azwi cyane mu irushanwa kubera uburyo yagiye mu mwiherero ateze moto bamwe bakamwibasira abandi bakamugirira impuhwe bavuga ko ‘yicisha bugufi’ ndetse hari n’abamusabira guhabwa igihembo cyihariye.

Uwonkunda Belinda[uri imbere y’abandi mu itora ryo kuri Telefone, mu matora yakozwe n’abasomyi ba IGIHE ubu ahagaze ku mwanya wa 16 n’amajwi 1625, akurikiranye na mugenzi we Ndahiro Liliane uri ku mwanya wa 17 n’amajwi 1301.

Iri tora ni irya IGIHE bwite, ryateguriwe abasomyi bacu kugira ngo dusuzume tumenye umukobwa ushyigikiwe cyane biciye kuri internet. Aya manota ntazifashishwa n’akanama nkemurampaka gusa atanga ishusho y’abakobwa abasomyi biyumvamo cyane.

Uwineza Solange[iburyo] ni we uri ku isonga mu bakobwa batowe cyane biciye kuri IGIHE muri Miss Rwanda
Uwineza Solange[iburyo] ni we uri ku isonga mu bakobwa batowe cyane biciye kuri IGIHE muri Miss Rwanda

Abakobwa basoje umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, buri wese yaraye iwabo. Mbere yo kuva i Nyamata, aba bakobwa bakoze ikizamini cyanditse mu rwego rwo gusuzuma ubumenyi n’imitekerereze ya buri wese.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare baritoreza bwa nyuma ahari bubere ibirori kugira ngo bitegure neza ndetse bamenye uko baza kwitwara mu birori nyamukuru biza kuba muri iri joro.

Uko abakobwa bakurikiranye mu itora ryabereye kuri IGIHE: