Uwoya uzwi nka Oprah yari amaze iminsi ashyira kuri Instagram amafoto yambaye imyenda y’abageni ubundi agashyiraho impapuro z’ubutumire avuga ko agiye kwitwa ‘umugore wa Yousof Enow Pierre [Dogo Janja]. Ibi byabanje gufatwa nka filime yarimo arimo akina yitegura gusohora.

Bidatinze ku itariki ya 28 Ukwakira 2017 mu itangazamakuru ryo muri Tanzania hasakaye amakuru yahamyaga ko Irene Uwoya yarushinganye mu ibanga n’uyu muraperi ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Ngarenaro’. Ibi byahise byamaganirwa kure n’abakurikirana ibyerekeye inkuru z’ibyamamare; Irene Uwoya yakomeje gusohora ibimenyetso yemeza ko ubukwe bwatashye ariko abandi bagatsimbarara bavuga ko ‘ari inzira ari gukoresha mu kwamamaza filime ye’.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017, Irene Uwoya yanditse ubutumwa bushimangira mu buryo bwa burundu ko ‘yamaze kuba umugore wa Dogo Janja’ ndetse ko atewe amashyushyu no kuzabana na we mu myaka basigaje ku Isi.

Yanditse ati “Narushinganye n’umugabo nahoze ndota. Ubu ndi kurira amarira y’ibyishimo. Dogo Janja, ndagukunda kandi mfite amashyushyu yo kubana na we ubuziraherezo”.

Ibi bikimara kwandikwa ibinyamakuru by’imyidagaduro hafi ya byose muri Tanzania byahise bisohora inkuru zemeza ko Dogo Janja na Uwoya barushinze mu ibanga. Mu kiganiro uyu muraperi yaraye agiranye n’ikiganiro Planet Bongo gica kuri East Africa Radio yavuze ko atari mu Mujyi wa Dar es Salaam bityo ko azatangaza ibirambuye kuri iyi ngingo nasubirayo.

Yagize ati “Nzakubwira ntugire ikibazo, ningaruka mu Mujyi nzakubwira. Ubu ndi mu bice bya Bagamoyo, nimvayo nzajya Zanzibar, ningaruka nzaguha amakuru yihariye”.

Irene Uwoya w’imyaka 29 na Dogo Janja wa 24 biravugwa ko barushinze nyuma y’umwaka umwe uyu mukinnyi wa filime atandukanye na Katauti. Batangaje byeruye ko batandukanye muri Nyakanga 2016.

Irene Uwoya yaherukaga kubwira Radio EFM ko gukina filime z’urukundo ari byo ‘byamuhesheje umugabo’. Ndikumana Katauti yamusabye ko bagirana urukundo rurambye nyuma yo kumubona akina muri filime yitwa ‘Oprah’ ari nayo yakomoyeho iri zina.

Uyu mugore yamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba nka “Fair Decision”, “Pretty Girl” ,“Oprah” n’izindi.

Dogo Janja na Oprah ngo bakoze ubukwe mu ibanga
Dogo Janja na Oprah ngo bakoze ubukwe mu ibanga

Ubukwe bwe na Katauti [umukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda], bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ubu bukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwanditswe mu binyamakuru bitandukanye ko ari bwo buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Bakoresheje agera kuri 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.

Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n’ibindi.

Irene Uwoya yemeje ko yarushinganye na Dogo Janja
Irene Uwoya yemeje ko yarushinganye na Dogo Janja
Uru rupapuro rw'ubutumire Uwoya arusohora benshi barushidikanyijeho
Uru rupapuro rw'ubutumire Uwoya arusohora benshi barushidikanyijeho
Hano ngo yari mu myiteguro yo kujya gusezerana
Hano ngo yari mu myiteguro yo kujya gusezerana