00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uyu ni umwaka wanjye- Marina wongeye kwitabira ‘Iwacu Muzika Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 March 2026 saa 10:07
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itanu atagaragara ku rutonde rw’abataramira abakunzi b’umuziki muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, Marina yemejwe ko azitabira ibi bitaramo biteganyijwe kuzenguruka u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Marina yavuze ko yishimiye bikomeye kuba azaba ari umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo nyuma y’igihe biba ariko ntagaragaremo.

Ati “Narakubwiye uyu mwaka ni uwanjye. Imigisha iracyaza. Nari maze igihe ntazenguruka Igihugu ntaramana n’abakunzi banjye ariko iyi nshuro nongeye kugira amahirwe. Abakunzi banjye ndabizeza byiza kandi rwose bazishima.”

Marina uri mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bya mbere bya ‘Iwacu Muzika Festival’ byabaye mu 2019, yaherukaga kubigaragaramo mu 2021, ubwo habaga icyo guha icyubahiro Jay Polly na cyo cyanyuze kuri televiziyo y’u Rwanda kubera ikibazo cya Covid-19.

Marina yabaye umuhanzi wa kane byemejwe ko azitabira ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nyuma ya Kenny Sol, Bushali na Kevin Kade.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Kuva ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, byari bitabera mu Karere ka Karongi aho bigeye kubera ku nshuro ya mbere.

Marina yongeye kwitabira ‘Iwacu Muzika Festival’ nyuma y’imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages