Mu kiganiro na IGIHE, Marina yavuze ko yishimiye bikomeye kuba azaba ari umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo nyuma y’igihe biba ariko ntagaragaremo.
Ati “Narakubwiye uyu mwaka ni uwanjye. Imigisha iracyaza. Nari maze igihe ntazenguruka Igihugu ntaramana n’abakunzi banjye ariko iyi nshuro nongeye kugira amahirwe. Abakunzi banjye ndabizeza byiza kandi rwose bazishima.”
Marina uri mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bya mbere bya ‘Iwacu Muzika Festival’ byabaye mu 2019, yaherukaga kubigaragaramo mu 2021, ubwo habaga icyo guha icyubahiro Jay Polly na cyo cyanyuze kuri televiziyo y’u Rwanda kubera ikibazo cya Covid-19.
Marina yabaye umuhanzi wa kane byemejwe ko azitabira ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nyuma ya Kenny Sol, Bushali na Kevin Kade.
Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Kuva ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, byari bitabera mu Karere ka Karongi aho bigeye kubera ku nshuro ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!