Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na ‘African Voices’ cya CNN, aho yagaragaje ubuzima abayeho n’umugabo we Rotimi, hamwe n’abana babo babiri.
Ubwo yabazwaga ibijyanye n’umuziki amaze igihe atagaragaramo, Vanessa Mdee yasubije atakirajwe ishinga na wo.
Ati “Ikintu ntagikora ni ugusohora indirimbo, ntabwo ndi mu ruganda rw’umuziki, ntabwo nshishikajwe no kujya ku rutonde rw’imiziki ikunzwe cyangwa n’ibindi nkabyo.”
“Byarimo kwangiza ubuzima bwanjye mu mutwe, uko ngaragara inyuma, kandi bikabangamira n’imyitwarire yanjye n’amarangamutima. Nkiwukora watumye nkora ibitari byiza byagize ingaruka ku buzima bwanjye.”
Nubwo Vanessa Mdee yavuze ko umuziki wamugizeho ingaruka zitari nziza, hari n’ibyiza yawukuyemo.
Ati “Byagezeho umuziki umbera mubi cyane, sindi kuvuga ko ibyo biba ku bantu bose bawurimo, gusa iyo ni nkuru yanjye. Gusa icyo nkunda ni uko wanciriye inzira hamwe n’abandi bakobwa. Nkunda abafana banjye bakishyigikira n’ubu, nshimira cyane ibyo nawukuyemo.”
Mdee kandi yaciye amarenga yo kuba ashaka kwegera Imana cyane akagana urusengero.
Ati “Ntekereza ko Imana yaciye inzira ikanyuza mu muziki, ubu ngiye kuyihesha icyubahiro.”
Nubwo uyu muhanzikazi atavuze niba agiye kugana umuziki uhimbaza Imana, bivugwa ko Nyina usanzwe ari Pasiteri akunda kumusaba ko yaririmbira Imana.
Vanessa Mdee yakunzwe mu myaka yashize binyuze mu ndirimbo ze nka ‘Me and You’, ‘Cash Madame’, ‘Kisela’ n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!