00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vanessa Mdee yaretse umuziki avuga ko wamwangirije ubuzima bwo mu mutwe

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 1 June 2025 saa 06:31
Yasuwe :

Umuhanzikazi Vanessa Mdee wahoze ari ku ruhembe mu muziki wo muri Tanzania, yahishuye ko yahagaritse ibyo gusohora indirimbo akanajya kure yabyo, kuko uruganda rw’umuziki rwari rumaze kwangiza ubuzima bwe cyane ubwo mu mutwe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na ‘African Voices’ cya CNN, aho yagaragaje ubuzima abayeho n’umugabo we Rotimi, hamwe n’abana babo babiri.

Ubwo yabazwaga ibijyanye n’umuziki amaze igihe atagaragaramo, Vanessa Mdee yasubije atakirajwe ishinga na wo.

Ati “Ikintu ntagikora ni ugusohora indirimbo, ntabwo ndi mu ruganda rw’umuziki, ntabwo nshishikajwe no kujya ku rutonde rw’imiziki ikunzwe cyangwa n’ibindi nkabyo.”

“Byarimo kwangiza ubuzima bwanjye mu mutwe, uko ngaragara inyuma, kandi bikabangamira n’imyitwarire yanjye n’amarangamutima. Nkiwukora watumye nkora ibitari byiza byagize ingaruka ku buzima bwanjye.”

Nubwo Vanessa Mdee yavuze ko umuziki wamugizeho ingaruka zitari nziza, hari n’ibyiza yawukuyemo.

Ati “Byagezeho umuziki umbera mubi cyane, sindi kuvuga ko ibyo biba ku bantu bose bawurimo, gusa iyo ni nkuru yanjye. Gusa icyo nkunda ni uko wanciriye inzira hamwe n’abandi bakobwa. Nkunda abafana banjye bakishyigikira n’ubu, nshimira cyane ibyo nawukuyemo.”

Mdee kandi yaciye amarenga yo kuba ashaka kwegera Imana cyane akagana urusengero.

Ati “Ntekereza ko Imana yaciye inzira ikanyuza mu muziki, ubu ngiye kuyihesha icyubahiro.”

Nubwo uyu muhanzikazi atavuze niba agiye kugana umuziki uhimbaza Imana, bivugwa ko Nyina usanzwe ari Pasiteri akunda kumusaba ko yaririmbira Imana.

Vanessa Mdee yakunzwe mu myaka yashize binyuze mu ndirimbo ze nka ‘Me and You’, ‘Cash Madame’, ‘Kisela’ n’izindi nyinshi.

Vanessa Mdee yavuze ko yanze umuziki kuko wangije ubuzima bwe harimo n'ubwo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages