Vanessa Mdee afite indirimbo nshya ikunzwe yitwa ‘Cash Madame’ n’indi yitwa ‘Juu’ yahuriyemo n’umukunzi we Jux. Yanditse kuri Instagram ateguza abafana be batuye mu Rwanda ko ‘azabataramira kuwa 2 Nyakanga 2017’.
Muri iki gitaramo cyiswe ‘Fiesta’ Vanessa Mdee azaririmbana na Naseeb Abdul Juma [Diamond] ndetse n’itsinda rikomeye ku Isi Morgan Heritage mu gutangiza uruhererekane rw’ibi bitaramo bizajya biba uko umwaka utashye.
Diamond na Vanessa Mdee bamaze kwemeza ko bazaza kuririmbira mu Rwanda, abagize Morgan Heritage bo ntacyo baratangaza gusa ‘abateguye igitaramo bahamya ko abahanzi bose bagomba kuzaboneka nk’uko batangajwe’.
Diamond amaze kuba icyogere mu bahanzi bakunzwe muri Afurika ndetse amaze igihe gito atangiye urugamba rwo kugeza umuziki we ku migabane yose akarenga Afurika.
Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan.
Vanessa Mdee[ukunda kwiyita Vee Money] na we ari mu bakobwa bakunzwe cyane mu Karere muri iki gihe. Yaherukaga kuza mu Rwanda mu Ukuboza 2015 mu gitaramo cy’abambaye umutuku cyari cyateguwe na Sandra Teta.
Vanessa Mdee ni muntu ki?
Vanessa Mdee yavutse ku itariki ya 7 Kamena 1988 mu Mujyi wa Arusha mu majyaruguru ya Tanzania.
Mu mabyiruka ye yagize amahirwe yo kuba mu bihugu bitandukanye kubera se wari umunyapolitiki ndetse byanamufashije kumenya indimi n’umuco wa henshi ku Isi.
Umuhanzi Vanessa Mdee azwi mu ndirimbo zakunzwe mu Karere nka ‘Nobody But Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi.
Vanessa akunze kwiyita Vee Money ni umuhanzi ariko wanamenyekanaye cyane cyane muri Tanzania nk’umunyamakuru. By’umwihariko kuri Televiziyo ya MTV (Mlimani TV) y’i Dar es Salaam.
Mu mwuga we w’itangazamakuru yakoranye ibiganiro n’ibihangage muri muzika nka Trey Songz, Rick Ross, Ludacris, Miguel, French Montana, K’Naan, Kelly Rowland, Mac Miller, Donald, Nazizi, Xtatic, Stella Mwangi, Camp Mulla, Tay Grin, Teargas, Dr. Sid n’abandi .
Nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza, Vanessa Mdee yinjiye mu muziki mu 2012 ariko mbere yaho yari yaragiye akora indirimbo gusa ntizamenyekanye cyane.
Mu ntangiriro za 2013 nibwo yakoranye na Ommy Dimpoz indirimbo bise ‘Me and You’ yamufashije kugaragaza ubuhanga bwe muri muzika ndetse muri uwo mwaka yegukanyemo ibihembo byinshi harimo bibiri yahawe na Tanzania Music Awards.
Nubwo Vanessa Mdee akora akazi k’itangazamakuru ndetse akaba n’umuhanzi, mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Catholic University of Eastern Africa muri Kenya gusa ntiyigeze akora akazi kajyanye nabyo.
Vanessa Mdee amaze kwegukana ibihembo umunani bikomeye muri muzika, zimwe mu ndirimbo ze zabimuhesheje harimo ‘Me and You’ yakoranye na Ommy Dimpoz, ‘Closer’, ndetse na ‘Hawajui’.


















TANGA IGITEKEREZO