00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VD Frank na Uwizeye barushinze (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 November 2017 saa 09:31
Yasuwe :

Mugisha Frank[VD Frank] wakoze umuziki igihe kinini akaza kubivamo yasezeranye imbere y’Imana n’umukobwa witwa Chantal bamaze imyaka irenga ine bakundana.

VD Frank mu muziki yamamaye mbere y’umwaka wa 2010 ndetse mbere y’uko awusezera mu 2009 yakoreye igitaramo kuri Stade ya Kigali, icyo gihe yamurikaga album ndetse yatumiye umuririmbyi Ragga Dee wari ukunzwe bikomeye muri Uganda.

Uwizeye na VD Frank basezeranye imbere ya Pasiteri mu muhango wabereye muri salle ya Creative ku Kimironko kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017.

Mbere yo gusezerana imbere y’Imana, ku munsi wari wabanje bagiye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ari nawo VD Frank atuyemo.

Ku gicamunci cyo kuwa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2017, VD Frank n’abo mu muryango we bagiye ku Kimironko gusaba umugeni. Mu baherekeje umusore hari higanjemo abakinnyi bazwi muri sinema y’u Rwanda nka Willy Ndahiro wari iruhande rwa VD Frank, Nick[ukina muri City Maid], Safine Kirenga nawe uzwi muri filime n’abandi.

Ubukwe bwa VD Frank nta mazina akomeye azwi mu muziki yabugaragayemo gusa mu byamamare byamubaye hafi uhereye mu gusezerana imbere y’amategeko kugeza agiye imbere ya pasteri hari ubwiganze bw’abakina filime.

Umuhango wo gusaba no gukwa...

Uwizeye Chantal, umugore wa VD Frank
Uwizeye Chantal yari yishimye ku munsi w'ubukwe bwe
Uwizeye Chantal na Saphine Kirenga uzwi muri filime
Uwizeye n'abakobwa bari bamugaragiye ku munsi w'ubukwe bwe
Nick wo muri filime City Maid yaherekeje VD Frank kujya gusaba umugeni
VD Frank ubwo yari yagiye kwa sebukwe gusaba umugeni
Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro (Paul) yari agaragiye VD Frank
Mavenge yacurangiye abageni
VD Frank yambitse Uwizeye impeta imuhamiriza urukundo
VD Frank yambitse Uwizeye impeta imbere y'imiryango yombi
Abageni bahanye impano zisumba izindi muri ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages