VD Frank yamamaye mu muziki igihe kinini ndetse mbere y’uko awusezera mu mwaka wa 2009 yakoreye igitaramo kuri Stade ya Kigali, icyo gihe yamurikaga album ndetse yatumiye umuririmbyi Ragga Dee wari ukunzwe bikomeye muri Uganda.
Uwizeye na VD Frank basezeranye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko harakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa ugomba kubera ku Kimironko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hanyuma ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 bajye gusezerana imbere y’Imana.
VD Frank yavuze ko mu byo yakundiye Uwizeye Chantal kugeza ubwo yemera ko amubera umugore ngo ni uko afite imyitwarire yihariye ugereranyije n’abandi bakobwa yabanje kumenyana na bo mbere ndetse ngo uyu mukobwa barahuje cyane.
Ati “Njyewe ngira imico yihariye ntabasha kumvikanaho n’abandi bakobwa, ariko we yabashije kumenya imico yanjye agendera mu murongo wanjye ndetse turahuza. Atandukanye cyane n’abandi bakobwa namenyanye na bo mbere, arihangana kandi aranyumvira, tugendana ku murongo umwe.”
Mu bakobwa bamenyekanye cyane VD Frank yakundanye na bo harimo uwitwa Dada Cross ndetse bigeze no gutangaza ko bazarushinga birangira batandukanye buri wese aca inzira ze.



















TANGA IGITEKEREZO