00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VD Frank yakoye umukobwa bari bamaze imyaka ine bakundana (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 November 2017 saa 06:22
Yasuwe :

Mugisha Frank uzwi nka VD Frank wahoze ari umuhanzi, yasezeranye imbere y’amategeko anasaba umukobwa bari bamaze igihe kigera ku myaka ine bakundana aho bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu musore yamamaye mu muziki igihe kinini ndetse mbere y’uko awusezera mu mwaka wa 2009 yakoreye igitaramo kuri Stade ya Kigali, icyo gihe yamurikaga album ndetse yatumiye umuririmbyi Ragga Dee wari ukunzwe bikomeye muri Uganda.

Uwizeye Chantal na VD Frank basezeranye imbere y’amategeko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa wabareye ku Kimironko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hanyuma ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 bikaba biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’Imana.

Uwizeye Chantal, umugore wa VD Frank
Uwizeye Chantal yari yishimye ku munsi w'ubukwe bwe
Uwizeye Chantal na Saphine Kirenga uzwi muri filime
Uwizeye n'abakobwa bari bamugaragiye ku munsi w'ubukwe bwe
Nick wo muri filime City Maid yaherekeje VD Frank kujya gusaba umugeni
VD Frank ubwo yari yagiye kwa sebukwe gusaba umugeni
Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro (Paul) yari agaragiye VD Frank
Mavenge yacurangiye abageni
VD Frank yambitse Uwizeye impeta imuhamiriza urukundo
VD Frank yambitse Uwizeye impeta imbere y'imiryango yombi
Abageni bahanye impano zisumba izindi muri ibi birori

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages